Inkuru Nyamukuru

Dr Ngirente yakiriye ku meza Kristalina Georgieva Umuyobozi Mukuru wa IMF

todayJanuary 25, 2023 48

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Ngirente yakiriye ku meza, Madamu Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari FMI, Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda mu masaha y’umugoroba ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, yakirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yakiriye ku meza Kristalina Georgieva, mu musangiro witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda n’abandi.

Madamu Kristalina Georgieva akigera mu Rwanda yashyize ubutumwa kuri Twitter ko mu minsi ibiri iri imbere yiteguye gutega amatwi ibitekerezo byaba ibyo mu Rwanda no mu Karere mu bijyanye n’uko Ikigega cy’Imari ku Isi, IMF cyarushaho kugira uruhare mu bijyanye no gufahsa imishinga igamije kurengera ibidukikije.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwerekanye intambwe ikomeye mu mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere muri Afurika.

Akomeza agira ati: “Uruzinduko rwanjye ni amahirwe akomeye yo guhuza abafata ibyemezo n’abaturage b’u Rwanda uburyo dushobora gukorera hamwe kugirango dukore byinshi kurushaho.”

Muri ukunkwezi hagati nibwo Ubuyobozi bw’ikigega mpuzamahanga cy’imari ku Isi, IMF, cyatangaje ko Kristalina Georgieva, azagenderera umugabane wa Afurika aho yagombaga gusura ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda aturutse muri Zambia aho ku wa Kabiri yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Hakainde Hichilema, ndetse afungura kumugaragaro ibiro bya IMF mu Mujyi wa Lusaka.

Madamu Kristalina Georgieva agendereye u Rwanda, mu gihe Inama nyobozi y’Ikigega cy’Imari ku Isi iherutse inguzanyo ingana na miliyoni 319 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 342 z’amafaranga y’u Rwanda) yo gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda iraraswa

U Rwanda rwatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 (saa kumi n’imwe n’iminota itatu), indege y’intambara ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yongeye kuvogera ikirere cyarwo, hanyuma iraraswa. Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, byahise bisohora itangazo rihamya ko iyo ndege yinjiye mu Gihugu, kandi ingamba z’ubwirinzi zahise zishyirwa mu bikorwa. Iri tangazo rigira riti "Uyu munsi saa 5:03 z’umugoroba, Sukhoi-25 ivuye muri […]

todayJanuary 25, 2023 125

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%