Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muri DRC yatangaje ko atewe impungenge cyane n’umutekano muke wongeye kwaduka mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Kivu y’Amajyaruguru ahongeye kubura imirwano.
Uhuru Kenyatta yasabye ko hubahirizwa amasezerano ya Luanda
Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo ku wa kabiri hagati hagati y’imitwe itandukanye ifatanyije n’ingabo za leta ya Congo FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23.
Amakuru yaturukaga mu mujyi wa Rutshuru ugenzurwa na M23 muri Kivu ya ruguru yavugaga ko abaturage bahungaga iyo mirwano yumvikanagamo imbunda ziremereye mu gace ka Kitchanga.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’umutwe wa M23, yatangaje ko ingabo za leta “n’abacancuro bazo” bateye ibirindiro byabo muri Bwiza, Kitchanga ndetse no hafi yaho.
Mu itangazo M23 yashyize hanze kuwa mbere, yashinjije ingabo za leta gukomeza gutera ibirindiro byabo mu gihe yo irimo kwitegura kurekura utundi duce igenzura mu kubahiriza amasezerano ya Luanda.
Ku ruhande rwa leta ruvuga ko M23 itava mu bice ivuga ko yarekuye ahubwo ikomeza kuzenguruka hafi aho no kwimurira abarwanyi bayo ahandi.
M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa kudashaka gukemura mu mahoro aya makimbirane.
Uhuru Kenyatta yasabye ko imirwano ihagarara hakubahirizwa amasezerano y’amahoro ya Luanda ndetse impande zombi zikagaruka ku nzira y’amahoro ya Nairobi.
Abitangaje mugihe u Rwanda ruherutse kugaragaza impungenge rwatewe no kuba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kugenda biguruntege mu kubahiriza amasezerano y’Amahoro ya Luanda, bikagaragazwa n’uko Congo igenda yanga ingingo zimwe na zimwe zikomeye zigaragara muri aya masezerano.
Post comments (0)