Inkuru Nyamukuru

I Kigali hateraniye Inama itegura imikino ya EAPCO

todayJanuary 25, 2023 84

Background
share close

Kuva ku wa mbere, tariki ya 23 Mutarama, abayobozi batandukanye bo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO) bahuriye i Kigali, mu nama yo kunoza imyiteguro ya nyuma y’imikino ya EAPCCO ku nshuro ya Kane izabera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.

Imikino ni imwe mu bishyirwamo imbaraga n’ibihugu bigize uyu muryango hagamijwe guhuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu karere mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zawo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi (DIGP) ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ubwo yatangizaga inama y’imyiteguro y’iminsi itatu, yavuze ko imikino ari ingenzi mu guhuriza hamwe no gushyira mu bikorwa gahunda ya EAPCCO.

Yagize ati: “Binyuze mu mikino ya EAPCCO, duhurira hamwe, tugakina, tukanezeza abadushyigikiye, kandi icyarimwe tugatanga ubutumwa bwacu, nk’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, ku mutekano w’ibihugu byacu, n’umutekano w’akarere muri rusange.”

Yakomeje agira ati: “Iri ntabwo rizaba irushanwa mu by’ukuri, ahubwo ni uguhurira hamwe kugira ngo dukine, twishimire hamwe kandi twereke abaturage bacu inshingano zacu nk’abapolisi cyangwa inzego za Polisi zo kubungabunga umutekano w’ibihugu byacu ndetse n’akarere.”

Chief Superintendent of Police (CSP) Bosco Gahigi, wari uhagarariye ishami rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, yavuze ko siporo ifatwa nk’igikoresho cy’ingenzi mu guhanahana amakuru no kurwanya ibyaha binyuze mu guhurira mu mikino.

Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zituruka mu bihugu 14 bya EAPCCO zizahatanira mu mikino itandukanye igera kuri 16, irimo imikino ngororamubiri, umupira w’amaguru, basketball, umupira w’amaboko n’iteramakofi. 

Harimo kandi umukino w’intoki (volley ball), Karate, Taekwondo, Tennis yo ku meza, netball, Judo, rugby no kurasa.

EAPCCO ni umuryango ushinzwe kubahiriza amategeko, uhuza ibihugu 14 byo mu karere washinzwe mu mwaka w’1998, hagamijwe guhuza imbaraga za Polisi mu gukemura ibibazo by’umutekano bishamikiye ku byaha ndengamipaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uhuru Kenyatta yasabye ko M23 na FARDC bahagarika imirwano hakubahirizwa amasezerano ya Luanda

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba n'umuhuza mu bibazo by'umutekano muri DRC yatangaje ko atewe impungenge cyane n'umutekano muke wongeye kwaduka mu Burasirazuba bw'iki gihugu muri Kivu y'Amajyaruguru ahongeye kubura imirwano. Uhuru Kenyatta yasabye ko hubahirizwa amasezerano ya Luanda Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo ku wa kabiri hagati hagati y'imitwe itandukanye ifatanyije n'ingabo za leta ya Congo FARDC mu guhangana n'umutwe wa M23. Amakuru yaturukaga mu mujyi […]

todayJanuary 25, 2023 95

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%