Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ku mugabane wa Afurika, yiga ku guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho.
Minisitiri w’Intebe akigera i Dakar, yakiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Karabaranga Jean Pierre.
Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 22023, iteranye mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwa Afurika mu kwihaza ku biribwa, ikaba kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine.
Iyi nama yateguwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere, izayoborwa na Perezida wa Senegal akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugeza ubu.
Muri iyi nama y’iminsi itatu, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abikorera ku giti cyabo bazahurira hamwe mu gukusanya inkunga izafasha mu gushakira Afurika ubushobozi hagamijwe guteza imbere ibiribwa n’ubuhinzi.
Imibare igaragaza ko kugeza ubu ku Isi hose, abantu miliyoni 828 bafite ikibazo cy’inzara, Afurika ikaba ifite miliyoni 249 bangana na 1/3 cy’abugarijwe n’inzara ku Isi.
Intego nyamukuru y’iyi nama ni ubuvugizi butanga umusaruro ufatika, gukangurira abayobozi mu nzego nkuru z’ibihugu kugira ubushake bwa politiki mu gushyigikira ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere, mu bikorwa bishora imari mu bijyanye n’umusaruro, amasoko n’ubucuruzi mu kuzamura umusaruro w’ibiribwa muri Afurika.
Biteganyijwe ko abantu bagera ku 1,500 bazahurira muri iyi nama, barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abaminisitiri bashinzwe ubuhinzi, ubukungu n’imari, n’inzego zijyanye nabyo, abayobozi ba Banki Nkuru, ndetse n’abafatanyabikorwa mu nzego z’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’abashakashatsi.
Leta y’u Buhinde irimo gukora ibishoboka byose kugirango filime mbarankuru yakozwe kuri Minisitiri w'Intebe Narendra Modi ntizerekanwe mu mashuri yisumbuye no muri za kaminuza. Hashize iminsi mike ikinyamakuru cy’Abongereza BBC gisohoye iyo filime mbarankuru igaruka ku ruhare rwa Minisitiri w'Intebe Narendra Modi yagize mu myigaragambyo yo kwamagana Abayisilamu mu 2002. Iyo filime yiswe “India: The Modi Question” ikaba ikozwe mu bice bibiri. Ivuga ku myigaragambyo yabaye mu burengerazuba bwa leta […]
Post comments (0)