Inkuru Nyamukuru

Somalia: Amerika yagabye igitero cy’indege kuri Al Shabab

todayJanuary 26, 2023 61

Background
share close

Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yagabye igitero cy’indege ku mutwe wa al-Shabab muri Somaliya tariki ya 23 Mutarama gihitana abarwanyi babiri.

Igisirikare cya Amerika kiri ku mugabane wa Afurika, kizwi nka AFRICOM, cyatangaje ko icyo gitero cyakozwe bisabwe na leta ya Somaliya. Cyabereye yafi y’umujyi wa Harardhere, uri ku birometero 396, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mogadishu. Cyakozwe mu rwego rwo gufasha abasirikare ba Somaliya barimo guhangana na al shabab.

Harardhere ni ku nkengero z’amazi uheruka gufatwa n’ingabo za leta tariki ya 16 Mutarama 2023.

Kibaye igitero cy’indege cya kabiri gikozwe na Amerika muri Somaliya ku mutwe wa al-Shabab mu minsi ya vuba. Gikurikiye icyo ku wa 20 cyabereye mu mujyi wa Galcad, cyahitanye abarwanyi ba al shabab 30.

Igisirikare cya Amerika, AFRICOM cyatangaje ko igitero cyo ku wa gatanu cyari kigamije guhrerera icyagabwe na al-Shabab ku kigo cy’ingabo za Leta i Galcad. Igitero cya Al shabab cyahitanye abasirikare barindwi barimo n’umukomanda. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibihugu bya EAC byatangiye gusuzuma niba Somalia yagirwa umunyamuryango

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangije ku mugaragaro gahunda yo gusuzuma niba Repubulika ya Somaliya yiteguye kwinjira muri uyu muryango. Itsinda rishinzwe kugenzura, impuguke zaturutse mu bihugu birindwi bigize umuryango wa EAC, bari muri Somalia muri iryo suzuma ryo kureba aho igeze yubahiriza ibisabwa, kugira ngo yemererwe kwinjira muri uyu muryango. Iri tsinda ry’abo bayobozi ryatangiye urugendo muri Somalia kuva ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023 kugeza ku ya 3 […]

todayJanuary 26, 2023 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%