Ikigo nderabuzima cya Ruhombo cyafashije ababyeyi kubona serivisi z’ubuvuzi hafi
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Canada bari mu ruzinduko mu Rwanda, barishimira ingamba zashyizweho zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Ibi babitangarije mu karere ka Burera ku wa gatanu nyuma yo gusura ikigo nderabuzima cya Ruhombo cyubatswe ku nkunga y’igihugu cya Canada binyuze mu muryango Partners in Health. Abagana iki kigonderabuzima biganjemo ababyeyi bavuga ko aho gitangiriye kubaha service biruhukije imvune baterwaga no kutabona service z’ubuvuzi hafi. […]
Post comments (0)