Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame

todayJanuary 26, 2023 53

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yagiriye uruzinduko muri Congo-Brazzaville, aho yashyikirije Perezida Denis Sassou-N’Guesso, ubutumwa bwa mugenzi we, Perezida Paul Kagame.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Congo-Brazzaville, byatangaje ko Dr Biruta yashyikirije Perezida Sassou-N’Guesso ubwo butumwa mu biganiro bagiranye, byabereye mu rugo rwa Perezida wa Congo mu murwa mukuru Brazzaville.

Gusa ibikubiye muri ubwo butumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Denis Sassou-N’Guesso ntibiratangazwa kugeza ubu.

Sassou-N’Guesso, umuturanyi wa hafi wa Tshisekedi, ni umwe mu bayobozi mu karere bagiye bagaragaza ubushake mu gukemura amakimbirane.

Perezida Denis Sassou-N’Guesso, mu mwaka ushize yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), kuganira na Perezida Felix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

U Rwanda na Congo-Brazzaville bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi n’ibindi.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, umwaka ushize yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu I Brazzaville, ku butumire bwa mugenzi we, Denis Sassou Nguesso.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubwato bw’abagiraneza bwatabaye abimukira 95

Ubwato bw’u Bufaransa bitwa Ocean Viking, ku wa gatatu bwatabaye abimukira 95 ku nkengero z’amazi ya Libiya, ariko bane baburirwa irengero. Abatabawe bavuze ko ababuriwe irengero bashobora kuba baraguye mu mazi mbere y'uko batabarwa. Abakozi b’ishyirahamwe ry’abagiraneza, SOS Mediterranee, batangaje ko bagerageje gusahaka abo baburiwe irengero amasaha atari make ariko barababura. Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi n’abimukira, OIM, rivuga ko umuhora wo mu nyanja ya Mediterane ari yo nzira inyurwamo […]

todayJanuary 26, 2023 97

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%