Inkuru Nyamukuru

M23 yiyemeje guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’abanye-Kongo

todayJanuary 26, 2023 175

Background
share close

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ugiye gutangira intambara yo guhagarika Jenoside ikomeje gukorerwa abatutsi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda amahanga arebera.

Ibi bikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa kane, uvuga ko wagerageje guhamagarira amahanga gukurikirana iki kibazo ariko ntihagire igikorwa.

M23 yavuze ko ibikorwa byibasira abatutsi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda byatangiye gukorwa mu duce turimo Kitchanga, Burungu na Kirolirwe bigakorwa na FDRL ikomeje gufasha ingabo za kongo, FARDC.

Uyu mutwe wavuze ko ufashe umwanzuro wo guhagarika Jenoside ikorerwa abatutsi b’abanyekongo, nyuma y’uko bagerageje kwereka amahanga ko leta ya kongo iri gutegura Jenoside muri Ituri muri kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo ariko akanga akavunira ibiti mu matwi.

M23 yavuze kandi ko ubwo mu myaka ya za 40, habaga ibindi bikorwa byibasira inyokomuntu amahanga yahagurutse akavuga ko bitazongera ukundi, ariko bikarangira nubundi mu 1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, igahitana abarenga miliyoni.

M23 itangaje ibi nyuma y’iminsi mike abahagarariye impunzi ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, bazengurutse za Ambasade zikorera mu Rwanda, bakwirakwiza impapuro (petitions), zisaba ko hagira igikorwa jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo igahagarikwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Youssef ashobora kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

Umunya-Maroc Youssef Rharb wigeze gukinira Rayon Sports byitezwe ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu. Youssef Rharb ashobora kugaruka muri Rayon Sports Umwe mu bantu ba hafi mu ikipe ya Rayon Sports yabwiye Kigali Today ko mu masaha asigaye ngo isoko rifunge Youssef ashobora kuyinjiramo ndetse akagera mu Rwanda tariki 27 Mutarama 2023. Ati"Yego nibyo,nta gihindutse azagera mu Rwanda ejo." Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa […]

todayJanuary 26, 2023 151

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%