Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Cuba byiyemeje kongera umubano n’ubufatanye

todayJanuary 27, 2023 56

Background
share close

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Tania Pérez Xiqués, Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda, bigamije kongera umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu biganiro aba bombi bagiranye, harimo ibyo guteza imbere umubano wa Sena ya Cuba ndetse n’iy’u Rwanda, no kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ububafatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

U Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege mu mwaka wa 2022, aho Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe na Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.

Ibihugu byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.

Amakuru yatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko Ambasaderi Pérez yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ari kumwe na Hon Nyirasafari Esperence hamwe na Hon Arvela Mukabaramba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BK Group yashinze Umuryango uteza imbere imibereho myiza

BK Group yatangije Umuryango witwa BK Foundation uteza imbere imibereho myiza, ukaba ugiye kongerera imbaraga gahunda zari zisanzwe zunganira Leta mu bijyanye n’Uburezi, Guhanga udushya no Kubungabunga ibidukikije. BK Group isanzwe ifite ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu kwivuza, gufasha abana batishoboye kwiga, gutanga igishoro ku bagore n’urubyiruko, ndetse no kwigisha abanyeshuri ikoranabuhanga. Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana avuga ko mu byagezweho harimo igikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Karisimbi, […]

todayJanuary 27, 2023 164

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%