Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yakiriye intumwa za kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyobowe na Dr. Marcello Fantoni, Visi Perezida ushinzwe uburezi ku Isi.
Iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame, ryari riherekejwe kandi na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’U rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB).
Aba bayobozi mu biganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu, byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu bijyanye n’amasomo.
Kaminuza ya Kent State yo muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafunguye ku mugaragaro ishami ryayo mu Rwanda, aho yitezweho gutanga ubumenyi bukenewe ku rwego mpuzamahanga.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri shami, wabereye ku Cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda (UR), ku wa 25 Mutarama 2023.
Iri shami rifunguwe mu Rwanda, rizaba ririmo amwe mu masomo mashya atabonekaga mu zindi kaminuza zo mu Rwanda, bikazaba ari igisubizo ku Banyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange, bashakaga kuyiga bagahendwa no kujya muri Amerika.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter bwanditswe mu Kinyarwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo Robert Dussey yasabye Abanyarwanda gukunda Igihugu cyabo n’abayobozi bacyo, by’umwihariko ashimira abayobozi urugero rwiza batanga mu Rwanda no mu ruhando mpuzahanga.
Minisitiri Dussey yagize ati: “Banyarwanda, mukomeze mukunde Igihugu cyanyu ndetse n’Abayobozi banyu. Ndashimira Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwiza bw’intangarugero kandi ndashimira umuvandimwe Dr. Vincent Biruta kunyakira neza.”
Minisitiri Dussey akigera i Kigali, Minisitiri Robert Dussey yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, akaba yamushimiye koyamwakiriye neza.
Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko 40% by'umusaruro wangirika nyuma yo gusarura bikaba bishyira mu gihombo abahinzi nyamara baba batakaje umwanya. Ku munsi wa kabiri w’iyo nama, Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko umugabane wa Afurika ukomeje kugarizwa n’ikabazo cy’ibura ry’ibiribwa, aho 40% by’umusaruro uboneka nawo wangirika nyuma yo gusarura, bikaba ngo biteye isoni kubona ibyo abahinzi baba baruhiye babitakaza. Ku birebana n’u Rwanda, Dr Ngirente yavuze ko […]
Post comments (0)