NSENGUMUKIZA Prudence ni umunyamakuru wa KT Radio mu kiganiro cya siporo kizwi nka KT Sports.

Nsengumukiza Prudence, yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2011 kuri radiyo y’icyahoze ari kaminuza nkuru y’URwanda (Radio Salus) mu kiganiro cya siporo ndetse no mu ishami ry’amakuru y’I KinyaRwanda . Atangira umwuga w’itangazamakuru yigaga mu ishami ry’Amategeko (School of Law) yaje no kurangirizamo ikiciro cya kabiri cya kaminuza.
Kubera yakundaga itangazamakuru yakoze amahugurwa atandukanye mu itangazamakuru kugirango bimufashe kimwinjira mu mwuga w’Itangazamakuru , mukwezi kwa cyenda 2011 yatoranijwe mu banyeshuli bagombaga gukora ikizamini cyo gukora kuri radio Salus nk’Umukorerabushake aragitsinda atangira kuhakorera umwuga w’itangazamakuru mu gihe yigaga muri kaminuza nkuru y’URwanda . Arangije kwiga yakomeje gukora mu itangazamakuru kuri Radio Salus ahava mu 2016 aza gukorera KT Radio, radio ya Kigali today aho ari kugeza ubu.
Nsengumukiza Prudence akunda gusabana n’Inshuti , avuga macye, yanga akarengane , igihe kinini akimara atekereza ku mwuga akora w’itangazamakuru ndetse n’Umuryango we. Iyo Atari mukazi aba ari mubikorwa bitandukanye nko kureba imikino , na Filime mbara nkuru zizwi mu ndimi z’amahanga nka Documentaire ibimufasha mukazi akora cyane cyane iyo atunganya ibiganiro bye.
Post comments (0)