Inkuru Nyamukuru

Ibyo wamenya kuri ‘Home Equity loan’ ubwoko bushya bw’inguzanyo bwa Banki ya Kigali

todayFebruary 5, 2023 100

Background
share close

Hashize amezi make BK itangije ubwoko bushya bw’ inguzanyo yise ‘Home Equity loan’, aho abakiliya b’iyi banki bashobora guhabwa amafaranga yo gukoresha ibintu bitandukanye nko kuvugurura inzu no kugura ibinyabiziga.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko bwashyizeho iyi nguzanyo kugira ngo abujuje ibisabwa bajye babona amafaranga yose bifuza, bitandukanye no ku zindi nguzanyo.

Kugira ngo umuntu ahabwe iyi nguzanyo ishobora kwishyurwa mu gihe cy’imyaka 20, agomba kuba afite inzu atanga nk’ingwate.

Nta mafaranga ntarengwa runaka ahari ahubwo ubyifuza wese ashobora guhabwa agera kuri 70% by’agaciro k’inzu yatanze nk’ingwate.

Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko iyi nguzanyo yihariye kuko umuntu ahabwa amafaranga yose yifuza bigendanye n’agaciro k’inzu ye. Uko kazamuka ni ko n’amafaranga ahabwa yiyongera.

Kugira ngo umuntu ahabwe iyi nguzanyo agomba kwandika ayisaba, akaba afite ibimuranga nk’indangamuntu cyangwa Pasiporo, kuba agaragaza aho azakura amafaranga yo kwishyura, inyandiko igaragaza agaciro k’ingwate ye ndetse n’ubwishingizi bwayo.

Ushaka iyi nguzanyo ashobora kugana icyicaro cyahariwe inguzanyo z’inzu (BK Mortgage Centre’) giherereye i Remera cyangwa ku mashami ya Banki ya Kigali yose. Abakenera ibindi bisobanuro bahamagara 4455.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abatwara amakamyo: Umunaniro uri mu bitera impanuka

Abatwara amakamyo baravuga ko umunaniro ari kimwe mu bituma bakora impanuka kubera ko batabona umwanya uhagije wo kuruhuka nk’abandi bashoferi batwara izindi modoka. Abashoferi b’amakamyo bavuga ko batajya babona umwanya wo kuruhuka Babitangaje ku wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwabereye ahazwi nko ku Giticyinyoni mu Mujyi wa Kigali, ubwo Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yaganirizaga abatwara amakamyo hagamijwe kubakangurira […]

todayFebruary 5, 2023 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%