Ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare, ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali giherereye mu karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda yerekanye Hafashimana Usto uzwi ku izina rya Yussuf ufite imyaka 34 y’amavuko, ukurikiranyweho kwica abantu bane no gukomeretsa bikomeye abandi babiri.
Ni ubwicanyi acyekwaho kuba yarakoze hagati y’itariki 27 Ukuboza 2022 na 30 Mutarama uyu mwaka, mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no mu karere ka Rwamagana, aho yishe abantu bane mu buryo bw’ubugome barimo babiri yaciye umutwe, akomeretsa abandi babiri barimo uwo yatemye mu mutwe undi akamuca ukuboko.
Yafashwe nyuma y’uko byaje kugaragara ko yagize uruhare mu iyicwa rw’uwitwa Nshimiyimana Léonce bari bari kumwe mbere y’uko yitaba Imana.
Ubwo yafatirwaga mu kagari ka Nyakabanda II, Umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, yari afite telefoni eshatu z’abantu batatu bishwe aribo; Nshimiyimana Léonce, Gafaranga Védaste na Niyonsenga Gedeon.
Hafashimana yiyemerera ko yishe abantu 4 barimo 3 bo mu turere dutandukanye tw’umujyi wa Kigali n’umwe wiciwe mu karere ka Rwamagana, akoresheje umuhoro babiri muri bo akaba yarabishe abakase umutwe.
Yongeraho ko yatemye abandi bazamu 2 mu murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, icyakora bahise bajyanwa mu bitaro guhabwa ubuvuzi, akavuga kandi ko yari afite gahunda yo kuzica abantu bagera kuri 40.
Ibyo yivugira na we ubwe bifitanye isano n’ubwicanyi ndetse no gukomeretswa bikomeye byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye
Ku itariki ya 30 Mutarama, Nshimiyimana Léonce w’imyaka 33 basanze yapfiriye mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, aho umurambo we wagaragazaga ko yishwe mu buryo bwa kinyamaswa aciwe umutwe.
Ku ya 18 Mutarama 23, Niyonsenga Gedeon w’imyaka 21 wari umuzamu wo mu rugo kwa Birinda Rashid, mu mudugudu wa Kanyinya, akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo yasanzwe yapfuye.
Ku itariki 15 Mutarama, uwitwa Gafaranga Védaste w’imyaka 32, wari umuzamu wo mu rugo yiciwe aho yarindaga mu mudugudu wa Marembo, akagari ka Nyarukombe, Umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana.
Ku itariki 30 Ukuboza 2022, abazamu babiri bo mu mudugudu wa Kamashashi, akagari ka Kibaya, Umurenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro bagabweho igitero n’umugizi wa nabi wabatemye barakomereka ku buryo bukomeye.
Ku itariki 27 Ukuboza 2022, uwabashije kumenyekana ku izina rimwe gusa rya Matayo, basanze yapfiriye mu mudugudu wa Uwateke, akagari ka Rwampara, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro. Yari yishwe aciwe umutwe urabura, umurambo bawusanga mu gishanga cya Rwampara aho wari wajugunywe.
Byagaragaye ko Hafashimana uvuka mu karere ka Ngororero yaje mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2008 gushaka akazi gasanzwe, aza gutangira ubujura mu mwaka wa 2012 aho yagize uruhare cyane cyane mu bujura bwo gutobora amazu yaje no gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge kuva mu mwaka wa 2015 kugera 2017.
Avuga ko uburyo yakoreshaga mu kwica abantu yifashishaga umuhoro akibanda ahanini ku bo yasangaga basinziriye cyane cyane abazamu.
Yavuze ko umuntu wa nyuma yishe ari Nshimiyimana Léonce wari umaze igihe gito afunguwe muri gereza ya Nyarugenge aho avuga ko yamuciye umutwe ubwo bari baryamye mu gihuru bategereje kwiba batoboye inzu y’urugo ruri hafi aho mu murenge wa Rusororo awujugunya mu kidendezi cy’amazi yo mu gishanga.
Anavuga ko yajugunye kandi umutwe wa Matayo yiciye Rwampara, muri ruhurura ijyana amazi mu ruzi rwa Nyabarongo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Hafashimana yafashwe hashingiwe ku iperereza ryakozwe ryegeranyije ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe muri ubu bwicanyi.
Yagize ati: “Iperereza ryatangiye ku itariki ya 28 Ukuboza umwaka ushize, ubwo Polisi yabonaga amakuru y’umuntu waguye Rwampara bamukase umutwe. Mu gihe Polisi igikurikirana hagendaga haboneka abandi bagiye bicwa mu buryo bufitanye isano, biza kugeza ku itariki 30 Mutarama hishwe umuntu wa nyuma bigaragaza ko hari umwicanyi w’umugome ruharwa ubiri inyuma.”
Yakomeje agira ati: “Hagiye hakomeza guhuzwa ibimenyetso n’amakuru kugeza ubwo hafashwe Hafashimana ku ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyanatare. Nk’uko abyivugira yari afite umugambi wo kuzica n’abandi benshi ariko kugeza ubu ntibigishobotse kuko yafashwe agiye gukorerwa dosiye akurikiranwe.”
Bumwe mu buhamya bw’abahohotewe n’ababuriye ababo muri ubu bwicanyi
Hagenimana Védaste umwe mu batemwe, avuga ko bagiye kubona saa saba z’ijoro ahantu hubakwaga inzu igeretse mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro bakoraga akazi k’izamu, umuntu wabinjiranye akabatema ntibabasha kubona uwo ari we, asohotse na mugenzi we bakoranaga uburinzi na we waciwe ukuboko babona arimo kwiruka.
Avuga ko atakibasha kureba kuko yamutemye ku mutwe bifata no ku jisho akaba yarakuyemo ubumuga bukomeye.
Niyonshima Japhet utuye Rusororo akaba n’impanga y’umwe mu bishwe, yavuze ko yaje agasanga bishe murumuna we bamusanze mu kazi ku rubaraza ahantu yararaga izamu, bamutemesheje umuhoro ahantu hatatu mu mutwe.
Birinda Rashid wiciwe umuzamu na we avuga ko uwamwishe yuriye igipangu arinjira aramwica aba ari naho asohokera kuko hagaragaye amaraso aho yanyuze agenda.
Post comments (0)