Inkuru Nyamukuru

Turikiya: Umutingito ukomeye umaze guhitana abarnga 1,500

todayFebruary 6, 2023 51

Background
share close

Abantu barenga 1,600 bapfuye abandi ibihumbi barakomereka, ubwo umutingito w’isi ukaze wibasiraga igice cyo hagati muri Turukiya no mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Siriya.

Uwo mutingito wari ufite ingufu zingana na 7.8 ku gipimo cya “Richter” wabaye kare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bugihumanye, usenya amazu abantu bacumbitsemo, wibasira n’indi mijyi yo muri Siriya yari yarogogojwe n’intambara.

Ni wo mutingito ukabije ubaye muri Turukiya muri iki kinyejana. Uwo mutingito wumvikanye no mu birwa bya chypre no muri Libani. Wakurikiwe kandi mu masaya ya mbere ya nyuma ya saa sita n’undi mutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.7.

VoA, yatangaje ko ibyangijwe n’uwo mutingito wa kabiri, ntibyahise bimenyekana, kandi wumvikanye mu karere mu gihe abatabazi barwanaga no gukura abapfuye mu bisigazwa by’amazu mu bukonje bukura inzara.

Umutingito ukaze waherukaga muri Turukiya mu 1999. Icyo ghe wayogoje umujyi wa Izmit n’igice gituwe cyane cya Marmara ku nyanja iri hafi y’umujyi wa Istanbul. Icyo gihe wahitanye abantu barenga 17,000.

Umutingito wo kuri uyu munsi wa mbere wumvikanye no mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara. Aho ni mu birometero 460 by’aho wakubitiye, mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba, hamwe no muri Shipure, aho polisi yatangaje ko ntabyangiritse

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Goma: Imyigaragambyo yahagaritse ubuhahirane

Abanyarwanda basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahagaritse ibikorwa byabo mu mujyi wa Goma nyuma y’uko urubyiruko rw’Abanyekongo rubyukiye mu myigaragambyo yatumye ibikorwa bihagarara muri uyu mujyi mu rwego rwo gusaba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) kurwanya umutwe wa M23. Abigaragambya bangije ibintu bitandukanye, bafunga n’imihanda Abateguye iyo myigaragambyo bavuga ko izamara iminsi itandatu kuva tariki ya 6 kugera tariki 12 Gashyantare 2023. Iyo myigaragambyo ngo […]

todayFebruary 6, 2023 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%