Uwo mutingito wari ufite ingufu zingana na 7.8 ku gipimo cya “Richter” wabaye kare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bugihumanye, usenya amazu abantu bacumbitsemo, wibasira n’indi mijyi yo muri Siriya yari yarogogojwe n’intambara.
Ni wo mutingito ukabije ubaye muri Turukiya muri iki kinyejana. Uwo mutingito wumvikanye no mu birwa bya chypre no muri Libani. Wakurikiwe kandi mu masaya ya mbere ya nyuma ya saa sita n’undi mutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.7.
VoA, yatangaje ko ibyangijwe n’uwo mutingito wa kabiri, ntibyahise bimenyekana, kandi wumvikanye mu karere mu gihe abatabazi barwanaga no gukura abapfuye mu bisigazwa by’amazu mu bukonje bukura inzara.
Umutingito ukaze waherukaga muri Turukiya mu 1999. Icyo ghe wayogoje umujyi wa Izmit n’igice gituwe cyane cya Marmara ku nyanja iri hafi y’umujyi wa Istanbul. Icyo gihe wahitanye abantu barenga 17,000.
Umutingito wo kuri uyu munsi wa mbere wumvikanye no mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara. Aho ni mu birometero 460 by’aho wakubitiye, mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba, hamwe no muri Shipure, aho polisi yatangaje ko ntabyangiritse
Post comments (0)