Inkuru Nyamukuru

Mali yahaye amasaha 48 umukozi wa Loni kuba yavuye mu gihugu

todayFebruary 6, 2023 42

Background
share close

Guverinema ya gisirikare ya Mali yategetse Guillaume Ngefa-Atondoko Andali, umuyobozi mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu wari mu butumwa bw’amahoro bwa loni kuva mu gihugu, bitarenze kuri uyu wa kabiri.

Imodoka y’abasirikare ba loni bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, MINUSMA

Itangazo rya guverinema ryasomewe kuri Televisiyo ya Leta ORTM, na Ibrahim Traore, uyobora ibiganiro, nyuma rigashyirwa ku rubuga rwa Facebook, ryatangaje ko Andali ari umuntu udashakwa mu gihugu.

Guillaume Ngefa-Atondoko Andali, ni umuyobozi wa serivisi y’uburenganzira bwa muntu mu butumwa bw’amahoro bwa loni, muri Mali (MINUSMA)

Iryo tangazo ryavuze ko Andali yarenze ku mahame n’amabwirizwa agenga abakozi ba loni. Yamushinje ko yabogamye mu bijyanye no guhitamo abatangabuhamya mu kanama gashinzwe umutekano kw’isi ka loni.

Impirimbanyi yo muri Mali, Aminata Cheick Dicko, mu kwezi gushize, mu kanama k’amahoro ka loni, yareze guverinema ya Mali gukorana n’Abasirikare b’umutwe w’abacancuro bo mu Burusiya, bahonyoye uburenganzira bwa muntu.

Guverinema ya Mali muri iryo tangazo ntiyavuze izina Dicko, ahubwo yareze Andali, kuba yarahisemo utabifiye ububasha imbere y’amategeko ngo avuge mu nteko ya loni.

Ibihugu byinshi byareze Mali, gukorana n’abacancuro b’u Burusiya mu rugamba ku nyeshyamba za kiyisilamu, ariko guverinoma ivuga ko, ikorana gusa n’abatanga inyigisho yahawe n’Abayobozi b’u Burusiya.

Intumwa za loni muri Mali, MINUSMA, ntacyo zahise zivuga kw’itangazo ryirukana Andali kandi nta muvugizi, ndetse kugeza ubu zifite muri Mali.

Mali muri Nyakanga, nabwo yari yahambirije umuvugizi wa MINUSMA, Olivier Salgado, nyuma yo kwandika kuri Twitter ibijyanye n’ingabo za Côte d’Ivoire zari zageze mu gihugu, gutera ingabo mu bitungu abasilikare ba Loni.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Turikiya: Umutingito ukomeye umaze guhitana abarnga 1,500

Abantu barenga 1,600 bapfuye abandi ibihumbi barakomereka, ubwo umutingito w’isi ukaze wibasiraga igice cyo hagati muri Turukiya no mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Siriya. Uwo mutingito wari ufite ingufu zingana na 7.8 ku gipimo cya “Richter” wabaye kare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bugihumanye, usenya amazu abantu bacumbitsemo, wibasira n’indi mijyi yo muri Siriya yari yarogogojwe n’intambara. Ni wo mutingito ukabije ubaye muri Turukiya muri iki kinyejana. Uwo mutingito […]

todayFebruary 6, 2023 51

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%