Guverinema ya gisirikare ya Mali yategetse Guillaume Ngefa-Atondoko Andali, umuyobozi mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu wari mu butumwa bw’amahoro bwa loni kuva mu gihugu, bitarenze kuri uyu wa kabiri.
Itangazo rya guverinema ryasomewe kuri Televisiyo ya Leta ORTM, na Ibrahim Traore, uyobora ibiganiro, nyuma rigashyirwa ku rubuga rwa Facebook, ryatangaje ko Andali ari umuntu udashakwa mu gihugu.
Guillaume Ngefa-Atondoko Andali, ni umuyobozi wa serivisi y’uburenganzira bwa muntu mu butumwa bw’amahoro bwa loni, muri Mali (MINUSMA)
Iryo tangazo ryavuze ko Andali yarenze ku mahame n’amabwirizwa agenga abakozi ba loni. Yamushinje ko yabogamye mu bijyanye no guhitamo abatangabuhamya mu kanama gashinzwe umutekano kw’isi ka loni.
Impirimbanyi yo muri Mali, Aminata Cheick Dicko, mu kwezi gushize, mu kanama k’amahoro ka loni, yareze guverinema ya Mali gukorana n’Abasirikare b’umutwe w’abacancuro bo mu Burusiya, bahonyoye uburenganzira bwa muntu.
Guverinema ya Mali muri iryo tangazo ntiyavuze izina Dicko, ahubwo yareze Andali, kuba yarahisemo utabifiye ububasha imbere y’amategeko ngo avuge mu nteko ya loni.
Ibihugu byinshi byareze Mali, gukorana n’abacancuro b’u Burusiya mu rugamba ku nyeshyamba za kiyisilamu, ariko guverinoma ivuga ko, ikorana gusa n’abatanga inyigisho yahawe n’Abayobozi b’u Burusiya.
Mali muri Nyakanga, nabwo yari yahambirije umuvugizi wa MINUSMA, Olivier Salgado, nyuma yo kwandika kuri Twitter ibijyanye n’ingabo za Côte d’Ivoire zari zageze mu gihugu, gutera ingabo mu bitungu abasilikare ba Loni.
Post comments (0)