Muri Turikiya honyine kugeza ubu umubare w’abaguye muri uyu mutingito ugeze ku 1,650 mu gihe abakomeretse basaga 11.000. Muri Syria abagera ku 1000 ni bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana.
Perezida wa Turikiya, Erdogan, yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi mu guha agaciro abahitanywe n’umutingito, ndetse yatangaje ko ibihugu 45 byahise bitanga umusanzu wabyo byihuse ubwo uyu mutingito wari umaze kuba.
Minisitiri w’Umutekano muri Turikiya, Suleymon Soylu, yavuze ko imijyi 10 ari yo yibasiwe cyane n’uyu mutingito; irimo Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya, Sanliurfa, Adana, Diyarbakir na Kilis.
kugeza na n’ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje mu bice bitandukanye byibasiriwe, aho inyubako zasenyutse, zikangiza byinshi ndetse n’abatari bake bakaburirwa irengero.
Uretse ibihugu bya Turikiya na Syria byibasiwe cyane, bivugwa ko abatuye Liban, Chypres na Israel bumvise uyu mutingito.
Umutingito wibasiriye ibi bihugu wabaye ahagana saa Kumi n’iminota 17 ku isaha yo muri icyo gihugu ukaba wari ufite igipimo cya 7,8.
Post comments (0)