Iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya n’igice z’umugoroba kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023, ibera mu Mudugudu wa Rwimiyaga ya kabiri, Akagari ka Nyarupfubire, Umurenge wa Rwimiyaga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi w’ikamyo wananiwe kuyobora imodoka ahubwo akayishora mu bantu bari munsi y’umuhanda.
Yagize ati “Iyi kamyo yari ivuye gupakurura gaz kuri Sitasiyo ya SP Rwamagana, yerekeza Kagitumba, igeze aho yakoreye impanuka, umushoferi ashaka guhunga umumotari wari mu muhanda, ananirwa kuyobora imodoka iragenda igwa munsi y’umuhanda ariko igonga abantu bari munsi y’umuhanda barimo abanyamaguru n’abamotari.”
amakuru twaje kumenya ni uko umuntu umwe wari wakomeretse bikomeye nawe yahise ashiramo umwuka mu gihe yitabwagaho n’abaganga mu bitaro bya Nyagatare.
umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko umushoferi ntacyo yabaye ahubwo abapfuye n’abakomeretse ari abanyamaguru n’abamotari bari baparitse munsi y’umuhanda. Yibukije abakoresha umuhanda kwirinda umuvuduko n’uburangare ndetse no kugenda mu ruhande bitewe n’icyerezo umuntu aba yemerewe.
Post comments (0)