Inkuru Nyamukuru

Korea ya Ruguru yerekanye misire zishobora kuraswa kubutaka bwa amerika

todayFebruary 9, 2023

Background
share close

Korea ya Ruguru yerekanye umurongo muremure wa ‘missiles’ ziraswa kure zizwi nka ‘Intercontinental ballistic missiles’, akaba ari ubwa mbere herekanywe intwaro zingana gutyo.

Abakurikirana ibintu hafi bavuga ko izi ntwaro za kirimbuzi zishobora gushyira ibyago ku bwirinzi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko zifite ubushobozi bwo kuraswa ku butaka bwayo.

Ni ubwa mbere Koreya ya Ruguru ishize ahabona ibirwanisho bikomeye nk’ibyo yerekanye mu karasisi ka gisirikare kagamije kurata imbaraga zayo, igikorwa cyabereye i Pyongyang ku murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ibisasu bya Misile Koreya ya Ruguru yerekanye byari 11, ariko hari ibindi bitanu bitagaragaye byagumye mu masandugu yabyo ndetse abasesanguzi nubwo batabashije kumenya ubwoko bwabyo bakeka ko biri mu bya rutura Koreya ya Ruguru imaze igihe ishaka gukora.

Akarasisi ka gisirikare kamurikiwemo ibyo bisasu, kitabiriwe na Perezida Kim Jong Un yari kumwe n’umugore we n’umukobwa we Kim Ju-ae.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida Kim Jong Un wari kumwe n’umukobwa we

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Jamaica yiyemeje kwigana u Rwanda muri gahunda yo kudakoresha impapuro muri ‘System’ y’inkiko

Delroy Chuck, Minisitiri w’ubutabera wa Jamaica yavuze ko ubu biteguye gutangira uburyo bwo kudakoresha impapuro mu nkiko ‘paperless court system’ muri uyu mwaka, aho bashobora kurebera ku Rwanda uko rubigenza. Minisitiri Delroy Chuck yavuze ko ubwo buryo buzaba ari kimwe mu bizafasha iyo minisiteri kuvugurura itangwa rya serivisi binyuze mu ikoranabuhanga. Yagize ati, “Twasuye u Rwanda, tureba uko bakoresha iyo gahunda yo kudakoresha impapuro mu nkiko. Nta dosiye ubona mu […]

todayFebruary 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%