Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu kigo cy’i Remera mu karere ka Gasabo, ku wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare, hafatiwe umushoferi washakaga gutanga ruswa ngo bamuhe icyemezo cy’ubuziranenge atujuje ibisabwa.
Uwafashwe ni Nyirishema Jean Paul, ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo atwara, yahereje umupolisi ibihumbi 45Frw ngo yemererwe guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge hirengagijwe amakosa ya mekanike y’imodoka ye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Nyirishema yafashwe ubwo yari azanye ikamyo atwara ngo ikorerwe isuzuma ry’ubuziranenge.
Nk’uko byagiye bigenda no ku bandi bagiye bagerageza ibikorwa nk’ibi, Nyirishema yahise afatirwa mu cyuho, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.
Amwe mu makosa ikamyo ye yari yagaragaje mu igenzura rya mbere harimo kuba feri zidakora neza, gucika kwa shasi, kuvubura ibyotsi byinshi n’ayandi makosa.
CP Kabera yavuze ko uretse ko no kuba ikamyo ye igaragaza aya makosa atandukanye yatera ingaruka zikomeye zirimo impanuka zatwara ubuzima bwa benshi, gutanga ruswa ni icyaha kidashobora kwihanganirwa na gato.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Post comments (0)