Inkuru Nyamukuru

Igiciro cy’ibigori kiyongereyeho amafaranga arenga 90

todayFebruary 10, 2023

Background
share close

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare barishimira ko igiciro cy’ibigori kiyongereye bagasaba abaguzi kucyubahiriza kuko hari igihe hari abunama ku bahinzi bakabagurira ku giciro kiri munsi y’icyagenwe.

Babitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangarije ibiciro bishya by’ibigori bizakurikizwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2023 A.

Mu itangazo yasohoye, rivuga ko igiciro gishya cy’ibigori fatizo (ntagibwa munsi) ari amafaranga y’u Rwanda 323 ku kilo ku bigori bihunguye na 309 ku kilo ku bigori by’amahundo.

Iri tangazo risohotse nyuma y’inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Abahagarariye abahinzi b’ibigori, Inganda zibitunganya n’abahagarariye Ibigo binini bigura ibigori mu Rwanda.

Igihembwe cy’ihinga gishize, 2022 B, Igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bihunguye cyaguraga amafaranga 232 naho ikilo cy’ibigori by’amahundo kikagura amafaranga y’u Rwanda 215 ku bigori by’amahundo.

Ugereranyije ibi biciro usanga ikilo cy’ibigori bihunguye cyariyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 91 naho ikilo cy’ibigori by’amahundo kiyongeraho amafaranga y’ u Rwanda 94.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, UNICOPROMANYA, Twiringimana Jean Chrysostome, avuga ko iki giciro cyabashimishije kuko bizatuma umuhinzi abonamo inyungu.

Ati “Cyadushimishije kuko cyubahirijwe umuhinzi yabonamo inyungu, ahubwo twifuzaga ko abaguzi nabo bacyubahiriza kuko hari abihererana abahinzi bakabagurira ku mafaranga macye.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda rikomeza ryibutsa abahinzi n’abaguzi ko umusaruro wose ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe mu rwego rwo kunoza imicungire yawo.

Abaguzi bose basabwa kandi kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Abaguzi kandi basabwe kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro.

Inzego z’ibanze nazo zasabwe kuba hafi y’abahinzi, bakabafasha kubahiriza igiciro cyashyizweho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Micomyiza woherejwe na Sweden, urukiko rwatesheje agaciro igihano yahawe n’inkiko Gacaca

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwatesheje agaciro ibyemezo by’inkiko Gacaca zari zarakatiye Bwana Micomyiza Jean Paul igifungo cya burundu zimuhamije ibyaha bya jenoside. Inteko iburanisha yasomye iki cyemezo ari ubushinjacyaha ndetse na Jean Paul Micomyiza n’umwunganizi we badahari. Mu 2008 na 2009 nibwo Micomyiza yari yakatiwe n'ikiko gacaca igihano cyo gufungwa burundu, ariko ubwunganiz bwe busaba ko cyagombaga kubanza guteshwa agaciro n’urukiko […]

todayFebruary 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%