Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga, yafashe Umugabo wari ufite amadorali y’Amerika y’amiganano maganatandatu ($600) ubwo yari agiye kuyavunjisha agizwe n’inoti 12 za 50 ahwanye na 650,229Frw.
Uwafashwe ni uwitwa Bizimana Emmanuel ufite imyaka 35 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafashwe ubwo yari agiye kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati:”Twahamagawe n’umwe mu bakora akazi ko kuvunja amafaranga avuga ko hari umugabo uje kumuvunjishaho amadorali y’amiganano, nibwo abapolisi bagiyeyo bamusangana amadorali y’Amerika y’amiganano 600 agizwe n’inoti 12 za 50.”
Amaze gufatwa yavuze ko atari abizi ko ari amakorano, avuga ko ari umugore wayamuhaye ngo ajye kuyamuvunjishiriza atigeze atangaza amazina ye n’aho atuye.
Post comments (0)