Umuhuza mu biganiro bihuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’imitwe iyirwanya, Uhuru Kenyatta yasabye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kwihutisha gahunda yo kohereza izindi ngabo mu Burasirazuba bwa Congo.
Uhuru Kenyatta yahoze ari umukuru w’igihugu cya Kenya akaba yaragenwe n’uyu muryango kugira ngo ahagararire ibiganiro bya Nairobi avuga ko ari ngombwa kohereza izindi ngabo kugira ngo zicunge umutekano mu bice byavuyemo inyeshyamba nkuko byemejwe mu masezerano ya Luanda.
Perezida Kenyatta avuga ko atewe impungenge n’uburo umutekano ukomeje guhungabana mu ntara ya Kivu ya Ruguru aho inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta zikomeje imirwano.
Kenyatta atangaje ibi nyuma y’iminsi mike abakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye i Bujumbura, bakemeza ko hakenewe ingabo z’inyongera zijya kunganira iza Kenya zageze muri Kivu y’Amajyaruguru mu mpera z’umwaka ushize.
Kenyatta yashimiye ubushake buherutse kugaragazwa n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa gatandatu ushize, aho basabye impande zombi gushyira intwaro hasi.
Ingabo za EAC zigamije guhosha imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo za Leta, icyakora Leta ya Kinshasa yo yakunze kugaragaza ko ishaka ko izo ngabo zirwana by’umwihariko zikayifasha kwirukana umutwe wa M23.
Mu itangazo yasohoye ejo ku wa kane, Kenyatta yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu biganiro biteganyujwe ku nshuro ya kane i Nairobi mu guhamagarira akarere n’amahanga kugirango ibi biganiro bizitabirwe n’impande zombi.
Polisi y'u Rwanda mu karere ka Muhanga, yafashe Umugabo wari ufite amadorali y’Amerika y'amiganano maganatandatu ($600) ubwo yari agiye kuyavunjisha agizwe n’inoti 12 za 50 ahwanye na 650,229Frw. Uwafashwe ni uwitwa Bizimana Emmanuel ufite imyaka 35 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo; Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze […]
Post comments (0)