Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali wungutse imashini nshya zizawufasha kubaka imihanda

todayFebruary 10, 2023

Background
share close

Ikigo ‘Construck’ gishamikiye kuri sosiyete ya NPD (imwe mu bigize Crystal Ventures) cyamurikiye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’Umujyi wa Kigali, imashini 31 n’imodoka 30 zifashishwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo.

Izi mashini zirimo izitsindagira eshanu, izipakira eshanu, izicukura zikanasiza 16, izisanza zikanaringaniza eshanu, ndetse n’imodoka nini 30 zifashishwa mu bwikorezi bw’ibikoresho by’ubwubatsi (nk’itaka, isima, umucanga amabuye n’amatafari).

Izo mashini hamwe n’imodoka bigiye kwifashishwa ahanini mu guteza imbere Umushinga w’Umujyi wa Kigali wiswe ’Kigali Infrastructure Project(KIP)’ ugamije kubaka ibirometero 215 bigize imihanda 57 hamwe n’ibiraro biyihuza.

Uyu mushinga wa KIP uri mu cyiciro cya kabiri cyawo (kuko hazakorwa ibyiciro bitandatu), watangiye mu mwaka ushize wa 2022, ukaba ugomba kuzarangira muri 2026.

Mu mihanda 57 irimo kubakwa muri Kigali (igize umushinga wa KIP) harimo kwagura uva i Remera kuri Prince House ukagera i Masaka, bitewe n’umubyigano ukabije ukunze kuwugaragaramo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo akomeza avuga ko mu yindi mihanda izubakwa hanze ya Kigali harimo uva i Masaka n’uva ku mugezi w’Akagera ugana ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera, ndetse n’umuhanda Base-Kidaho-Butaro (uzaba ureshya n’ibirometero birenga 60).

Dr Nsabimana akomeza asaba Ibigo bishinzwe kubaka Ibikorwaremezo kugura n’imashini zubaka ibiraro mu mazi, ndetse no gushyira imbaraga mu mutekano w’abantu n’ibintu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo ashima ko NPD na Construck bifitiye igaraje ryabo rizajya risuzuma rikanakora imodoka mbere y’uko zishyirwa mu muhanda.

Minisitiri Nsabimana yashimye imashini n’imodoka nshya zaguzwe na Sosiyete Crystal Ventures ibinyujije muri NPD na Construck

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru avuga ko uyu mujyi usanzwe ufite kugeza ubu imihanda ya kaburimbo itarengeje ibirometero 560.

Avuga ko KIP ari wo mushinga wa mbere ukozwe wo kubaka ibirometero byinshi, aho imihanda y’igitaka izashyirwamo kaburimbo, hakaba imihanda mishya izahangwa ndetse n’isanzweho ya kaburimbo izajya yagurwa, ku buryo ahari ibisate bibiri hazashyirwa bine.

Ni umushinga Dr Mpabwanamaguru avuga ko witezweho guteza imbere Umujyi no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga byatumaga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rugorana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo NPD (cyabyaye Construck), Yves Nshuti yizeza ko imashini n’imodoka zaguzwe zigiye kwihutisha imirimo ya KIP kugira ngo izasozwe ku gihe cyateganyijwe.

Ikigo Construck kimaze imyaka ibiri gikorera mu Rwanda, cyari gisanzwe gifite imashini 106 zikoreshwa mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo, hamwe n’amakamyo manini 126.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Urubanza rw’ukekwaho kwica umwana amushyize mu kidomoro cy’amazi rwongeye gusubikwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2023 rwasubitse ku nshuro ya kabiri, urubanza rw’umugore ukurikiranyweho urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu yari abereye mukase rwabaye mu ntangiriro za 2022. Mukanzabarushimana akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana yari abereye mukase Ukurikiranyweho iki cyaha yitwa Mukanzabarushimana Marie Chantal akaba yarabanaga mu rugo na nyakwigendera, Akeza Rutiyomba Elisie wari ufite imyaka itanu, akaba yari amubereye mukase. Ku itariki ya […]

todayFebruary 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%