Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Batatu bafatanywe udupfunyika turenga 2000 tw’urumogi

todayFebruary 13, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya no gufata abacuruza ibiyobyabwenge, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare, yafatiye mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu kwinjiza no gukwirakwiza mu gihugu urumogi rungana n’udupfunyika 2,040.

Abafashwe ni Niyomurengezi Vedaste ufite imyaka 21 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu Kirerema, akagari ka Kirerema, ndetse na Niragire Elizabeth w’imyaka 34 na Nyirategera Marie Chantal w’imyaka 43 bafatiwe mu kagari ka Kanyirabirori.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko habanje gufatwa Niyomurengezi ahagana ku isaha ya saa tanu z’amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Tugendeye ku makuru twahawe n’umuturage ko Niyomurengezi ateze imodoka yerekeza mu mujyi wa Kigali afite ibiyobyabwenge, hateguwe igikorwa cyo kumufata hashyirwa bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze mu mudugudu wa Kirerema, ubwo imodoka yari arimo yasakwaga basanga afite udupfunyika tw’urumogi 2,040 yari yashyize mu mufuka urimo ibishyimbo na karoti mu rwego rwo kuruhisha.”

Akimara gufatwa yavuze ko yaruhawe n’uwitwa Niragire ngo arumushyirire abakiriya be mu mujyi wa Kigali, akaba yari bumwishyure ibihumbi 30Frw agezeyo ariko nawe akaba arubitsa kwa Nyirategera bombi batuye mu kagari ka Kanyirabirori nabo bahise batabwa muri yombi.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanya muri ubu bucuruzi.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi

Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho, mu ijoro ryo ku itariki 12 Gashyatare 2023. Hahiye igice kibikwamo imbaho Iyi nkongi ikimara gufata aka Gakiriro, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira ibikorwa byo kuzimya. Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, kuko yabaye mu masaha ya saa tanu (23h00) z’ijoro abantu bakoreramo bamaze gutaha. Aka gakiriro gakunze […]

todayFebruary 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%