Inkuru Nyamukuru

Depite Fidel Rwigamba yitabye Imana

todayFebruary 15, 2023

Background
share close

Fidel Rwigamba wari Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gashyantare 2023 azize uburwayi.

Fidel Rwigamba witabye Imana

Itangazo ryo kubika ryashyizweho umukono n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille rivuga ko Depite Rwigamba yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayçal.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Umutwe w’Abadepite wifatanyije n’Umuryango wa Depite Rwigamba Fidel muri aka kababaro”.

Depite Rwigamba yari Umudepite uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko guhera mu 2013.

Mbere y’uwo mwaka, Depite Rwigamba yari Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena guhera mu 2009.

Kuva muri 2003 na bwo Rwigamba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA.

Ni mu gihe mbere yaho guhera muri 2001 yari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Guverinoma mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yishimanye n’abo mu muryango we ku munsi w’abakundana

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, Perezida Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze ifoto imugaragaza ari kumwe n’abo mu muryango we, iherekejwe n’amagambo asa n’agaragaza ko yishimiye kubana na bo ku munsi benshi bafata nk’umwihariko ku bakundana (Valentine’s Day). Muri iyo foto, Perezida Kagame agaragaramo ari kumwe na Madamu Jeanette Kagame, umukobwa we Ange Kagame, ndetse n’abuzuku be babiri. Iyo foto iherekejwe n’amagambo agira ati […]

todayFebruary 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%