Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Ushinzwe igenamigambi rya gisirikare muri EU yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayFebruary 15, 2023

Background
share close

Umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), ushinzwe ibijyanye n’igenamigambi rya gisirikare, Admiral Herve Blejean, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu karere ka Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, aho yari aherekejwe n’umuyobozi muri EU, ushinzwe ibikorwa byo guhugura Ingabo za Mozambique, Brig Gen Comodore Martins de Brito.

Bakigera ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia, bakiriwe n’umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Major Nkubito Eugene, abasobanurira uko umutekano uhagaze mu bice u Rwanda rwamaze kwigarurira.

Gen admiral, Herve Blejean yashimye ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Ingabo zihuriweho mu Ntara ya Cabo Delgado, yaba Ingabo za Mozambique, inzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’Ingabo zaturutse mu muryango wa SADC (SAMIM).

Yavuze ko ibikorwa zimaze gukora byatanze umusaruro ushimishije, nko gucyura abari baravanywe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba.

Yongeyeho ko Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, ushima kandi wiyemeje gukomeza gushyigikira ibikorwa bihuriweho mu kwimakaza amahoro arambye muri Cabo Delgado.

Umwaka ushize nibwo Umuryango EU wemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (asaga Miliyari 20 z’Amafaranga y’u Rwanda) yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.

Ni inkunga yemejwe, ubwo inama y’u Burayi yafataga icyemezo cyo kunganira ubutumwa bwa gisirikare bw’ibihugu bitanu, birimo Bosnia & Herzegovina, Georgia, Lebanon, Mauritania n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Ni inkunga izatangwa binyuze mu Kigega cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro, EPF, cyashyizwemo mu 2021.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amatora y’Abadepite ashobora guhuzwa n’aya Perezida

Ubwo Hon. Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’amatora, yarahiriraga kuzuzuza inshingano ze, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, yavuze ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’aya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa, agakorerwa rimwe. Hon. Oda Gasinzigwa ubwo yarahiraga Hon. Gasinzigwa yavuze ko hari ibiganiro birimo kuba, bigamije guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida mu rwego rwo kugabanya igengo y’imari no gukoresha igihe gito mu […]

todayFebruary 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%