Nyuma y’uko abantu bakomeje kwibaza irengero ry’imiti yakorwaga n’icyari ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), banavugaga ko yavuraga, ubuyobozi bw’Ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), buvuga ko kigiye gutangira kuyisubiza ku isoko.
Abahinzi bazatozwa guhinga ibimera bizifashishwa mu gukora imiti
Ni umushinga biyemeje gukora ku bufatanye n’umuryango FXB, ukazazana ubushobozi ndetse n’abahinzi bazatozwa guhinga ibimera bikenewe, imiti nimara kuboneka uyishyire ku isoko. Abahinzi bazakomeza gufashwa buke buke kuzagera aho bishingira inganda zabo bwite, cyane ko ku ikubitiro bazakorana n’abatekinisiye ba NIRDA, bakanifashisha imashini zayo.
Ubundi mu miti yakorwaga na IRST harimo uwavuraga rubagimpande bitaga Rusendina kuko wakozwe hafatiwe ku rusenda, hakabamo n’ivura inkorora ari yo Batankor (wakozwe hafatiwe ku kimera bita ikibatana) na Tusinkor (wakozwe hafatiwe ku nturusu).
Hari kandi n’uwavuraga indwara z’uruhu bitaga Calendular, uwavuraga indwara zo mu muhogo bitaga umuravumbolide, uvura inzoka za amibe bitaga castamibe, n’iyindi.
Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, ati “Dufite imiti igera muri 12 yagurishwaga kera, ni yo tugiye guheraho, buke buke tukazagenda tuyisubiza ku isoko.”
Yungamo ati “Hari n’indi mishya twatangiye kwiga hamwe n’abashakashatsi bacu, ndetse n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda na yo turi kugenda tunononsora neza, duteganya kuzazana ku isoko mu myaka iri imbere. Tuzayiha abantu bafite ubushobozi bwo kuba bayitunganya, tubahe ubumenyi, noneho bayitunganye hanyuma ijye ku isoko.”
Post comments (0)