Inkuru Nyamukuru

Imwe mu miti yakorwaga n’icyari IRST igiye kugarurwa ku isoko

todayFebruary 16, 2023

Background
share close

Nyuma y’uko abantu bakomeje kwibaza irengero ry’imiti yakorwaga n’icyari ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), banavugaga ko yavuraga, ubuyobozi bw’Ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), buvuga ko kigiye gutangira kuyisubiza ku isoko.

Abahinzi bazatozwa guhinga ibimera bizifashishwa mu gukora imiti

Ni umushinga biyemeje gukora ku bufatanye n’umuryango FXB, ukazazana ubushobozi ndetse n’abahinzi bazatozwa guhinga ibimera bikenewe, imiti nimara kuboneka uyishyire ku isoko. Abahinzi bazakomeza gufashwa buke buke kuzagera aho bishingira inganda zabo bwite, cyane ko ku ikubitiro bazakorana n’abatekinisiye ba NIRDA, bakanifashisha imashini zayo.

Ubundi mu miti yakorwaga na IRST harimo uwavuraga rubagimpande bitaga Rusendina kuko wakozwe hafatiwe ku rusenda, hakabamo n’ivura inkorora ari yo Batankor (wakozwe hafatiwe ku kimera bita ikibatana) na Tusinkor (wakozwe hafatiwe ku nturusu).

Hari kandi n’uwavuraga indwara z’uruhu bitaga Calendular, uwavuraga indwara zo mu muhogo bitaga umuravumbolide, uvura inzoka za amibe bitaga castamibe, n’iyindi.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, ati “Dufite imiti igera muri 12 yagurishwaga kera, ni yo tugiye guheraho, buke buke tukazagenda tuyisubiza ku isoko.”

Yungamo ati “Hari n’indi mishya twatangiye kwiga hamwe n’abashakashatsi bacu, ndetse n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda na yo turi kugenda tunononsora neza, duteganya kuzazana ku isoko mu myaka iri imbere. Tuzayiha abantu bafite ubushobozi bwo kuba bayitunganya, tubahe ubumenyi, noneho bayitunganye hanyuma ijye ku isoko.”

Muri uyu mushinga bafitanye na FXB mu gihe cy’imyaka itatu uhereye muri Gashyantare 2023, bazahera ku miti yo kwisiga nk’uvura rubagimpande n’isukika, urugero nk’uvura inkorora. Icyakora barateganya gukora n’imiti inyobwa nk’icyayi izakorwa hifashishijwe ibyatsi binyuranye harimo umwenya, umucyayicyayi n’ibindi, ishobora gufasha uwayinyoye gukira indwara zimwe na zimwe cyangwa ikamurinda kubyibuha bikabije.

Laboratwari ya NIRDA ni yo izifashishwa mu gukora imiti

Abumvise iby’uyu mushinga bashimye kuba noneho n’Abanyarwanda bagiye gutangira gukora imiti bahereye ku bimera, kuko ngo nta kabuza bizafasha mu kugabanya amafaranga yagendaga mu kugura imiti iva hanze y’u Rwanda. Ngo bizanafasha guhanga imirimo.

Stanley Nsabimana, umuyobozi w’urugaga rw’aba ‘Pharmaciens’ ati “Uyu mushinga ufitiye Igihugu akamaro muri rusange, kuko amafaranga gitanga ku miti iva hanze ari menshi cyane.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Turkiya: Abagore batatu n’abana babiri batabawe nyuma y’iminsi icyenda munsi y’ibikuta

Nyuma y'iminsi icyenda umutingito ukomeye wibasiye ibihugu bya Siriya na Turukiya, abagore batatu n’abana babiri bakuwe munsi y'ibikuta by'amazu bakiri bazima. Melike Imamoglu w’imyaka 42 na Cemile Kekec w’imyaka 74 bakuwe mu bisigazwa by'amazu n’abashinzwe ubutabazi mu mujyi wa Kahramanmaras wo muri Turukiya. Aba bagore barokowe ubwo abakozi bafashe umwanzuro wo gusukura imijyi yibasiwe cyane n'umutingito ukomeye wibasiye Turkiya na Siriya muri uku kwezi kwa kabiri. Abaturage ba Siriya na […]

todayFebruary 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%