Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, yahuye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi w’Ubwami bw’u Buholandi, Hon. Kajsa Ollongren.
Aba bayobozi bombi bahuye ku ruhande rw’inama y’ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubukorano mu rwego rwa gisirikare (REAIM) yateraniye i La Haye, mu Bwami bw’u Buholandi ku ya 15-16 Gashyantare 2023.
Minisitiri Murasira na mugenzi we w’u Buholandi, baganiriye ku buryo bwo kuzamura ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama mpuzamahanga yateranye bwa mbere yateguwe na Guverinoma y’u Buholandi, ihuriza hamwe abantu barenga 1500.
REAIM 2023 ni urubuga ruhuza abafatanyabikorwa batandukanye barimo za Guverinoma, inganda, sosiyete sivile, mu guhuriza hamwe amahirwe ahari, ibibazo ndetse n’inzitizi zijyanye no gukoresha ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubukorano mu gisirikare.
U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifitanye umubano ukomeye n’ubufatanye mu bya gisirikare, bukubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Kamena 2005.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, ni bwo u Buholandi bwohereje abasirikare 150 bo muri batayo ya 44 mu Rwanda, muri gahunda y’imyitozo yo kurwanira ku butaka.
Iyo myitozo yatangiye tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, isozwa ku wa 22 Ukuboza 2021.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kuva kuri 6.5% kugera kuri 7%. Guverineri wa BNR, John Rwangombwa BNR ivuga ko iki cyemezo kigamije guca intege abafata amafaranga menshi muri banki bagatesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda, ari na ko batiza umurindi kuzamuka kw’ibiciro ku masoko. Ni umwanzuro BNR yafatiye mu Nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga, muri iki gihembwe cya mbere cya […]
Post comments (0)