Abashoferi batwara imodoka zitwara imizigo ziyikuye hanze y’u Rwanda ziyizana mu Karere ka Rubavu baravuga ko barimo kuba ku gasozi kubera kutabona aho bashyira ibicuruzwa bazanye.
Ni ikibazo kimaze ibyumweru kandi bavuga ko kitabonerwa igisubizo byihuse, ku munsi haboneka amakamyo arenga 50 cyangwa 30 atondetse ku muhanda ategereje kwakirwa, bagasaba Leta y’u Rwanda kongera umubare w’inyubako zibika ibicuruzwa (warehouse) zikomeje kuba nkeya mu Karere ka Rubavu.
Mashyaka Salom ni umushoferi wavuye mu gihugu cya Tanzania azanye imizigo mu mujyi wa Gisenyi, avuga ko amaze iminsi ibiri arara ku ikamyo ihagaze mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu gihe akazi ke kwari ukugeza umuzigo mu mujyi wa Gisenyi ugashyirwa mu nzu zibika ibicuruzwa byambukiranya umupaka.
Avuga ko yagombye kuba yarasubiye mu gihugu cye, ariko kubera warehouse ari nkeya mu Karere ka Rubavu bibasaba kuhaguma iminsi kugeza igihe bagereweho.
Agira ati “Inzitizi ya mbere duhura nayo hano, nta hantu hahari ho gushyira umuzigo, n’uwo usabye kugufasha(agent), akakubwira ko bisaba gutegereza imodoka iza kuwutwara kugira ngo ubone gupakurura, ariko hari kuba hari ahantu hahagije ho kubika ibicuruzwa (warehouse), twari kuba tuza tugapakurura tukisubirirayo.”
Salom aganira na Kigali Today akomeza avuga ko bajyana ikamyo mu mujyi wa Gisenyi iyo habonetse imodoka ishyirwamo umuzigo.
“Uko bimeze ubu, uwo ‘agent’ iyo abonye imodoka, nibwo akubwira ngo umanuke upakurure umuzigo wawe, bivuze ko dupakururira mu modoka aho kuba mu bubiko bw’ibicuruzwa, ariko iyo haba hari ububiko bw’ibicuruzwa buhagije tukajya tuza dupakurura umuziga duhito dutaha, ubu ntitwari kuba twicaye hano.”
Abatwara amakamyo azana ibicuruzwa mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko badafite aho bashyira amakamyo nibura ngo baruhuke mu gihe bategereje guhamagarwa.
Bavuga ko mu gihe bategereje, bahura n’ibibazo byo kubura amazi yo gukaraba cyangwa gutekesha, nta bwiherero babona niyo babukeneye bisaba kujya gutira mu ngo z’abaturage kandi hari ababangira.
Abashoferi b’abanyamahanga bashima ko mu Rwanda hari umutekano “Umutekano w’umuzigo, nta kibazo turaryama, gusa tukajya tubyuka tukareba, ariko turashima Imana, mu Rwanda umutekano nibura urahari, bitandukanye n’ibindi bihugu tujyamo ukaba udashobora no kuryama, bisaba ko urara ukanuye ucunga umuzigo wawe.”
Abazana ibicuruzwa mu Rwanda basaba ubuyobozi kongera ububiko bw’ibicuruzwa, “Tukajya tuza dupakurura duhita twisubirirayo. Twazajya tuza ntibisabe gutegereza, kandi icyo kintu ni kimwe mu byo u Rwanda rushimirwa kuko iyo tugereze ku mupaka ntidutegereza igihe kinini, bitinze ni isaha imwe, bitandukanye no ku mipaka yindi yose, igitangaje iyo tugeze hano ushobora gutegereza iminsi 3 cyangwa 4 utarapakurura umuzigo.”
Hamisi Abdallah Kikoto, avuga ko kumara igihe bategereje ko umuzigo wakirwa bibagora.
Agira ati “Hari ubwo uba warwaye mu nda ushaka kwiherera ugasanga nta bwiherero buhari, turamara iminsi itatu nta kwiyuhagira, wajya gusaba aho wogera bamwe bakakwangira. Ku mupaka wa Rusizi, uhageze nk’uyu munsi, biba bishoboka ko upakurura uwo munsi, kuko hari ububiko bw’ibicuruzwa buhagije, bwacya ugataha, cyangwa wanashaka ugataha uwo munsi wahageze bitewe n’uko ubishaka.”
Agira ati “Byose byatewe n’umutekano mukeya mu gihugu cy’abaturanyi, abacuruzi ba Congo bafite ibicuruzwa ntibaza kubitwara, ibi biraduhombya kuko twunguka mu gihe ibicuruzwa byinshi bisohoka ariko kubera umutekano mukeya ntibisohoka ngo bihe ibindi inzira.”
Bugingo avuga ko bifuza ko Leta ibafasha kubaka warehouse nini zifite ubushobozi bwo kwakira ibicuruzwa byinshi kuko izo basanganywe zidahagije.
Ubusanzwe abacuruzi ba Congo bazana ibicuruzwa bakabibika mu mujyi wa Gisenyi bategereje ko ibyo bafite mu mujyi wa Goma bicuruzwa bigashira, cyakora kubera intambara ihuje ingabo za Congo FARDC n’inyeshyamba za M23, byatumye abacuruzi mu cyaro bataz akurangura i Goma kubera intambara, ibicuruzwa mu mujyi wa Goma ntibyihuta.
Post comments (0)