Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Batatu bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga

todayFebruary 19, 2023

Background
share close

Mu gitondo  cyo ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare,  Polisi y’u Rwanda ku bufatanye  n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Gasabo, yafashe abantu batatu bacyekwaho guteka no gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Hafashwe litiro 53 za Kanyanga zirimo litiro 10 zafatanywe umugabo w’imyaka 47 n’umugore we basanzwe bayitekeye mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Jurwe, akagari ka Mukuyu mu murenge wa Ndera.

Izindi litiro 43 zafatiwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Samuduha, akagari ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo, nyuma y’uko abari bazitetse bari bamaze gutoroka.

Hafashwe kandi umugore w’imyaka 33 muri uwo mudugudu wa Samuduha, wahise ayimena ubwo yabonaga inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Slyvestre Twajamahoro, avuga ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mirenge ya Ndera na Rusororo.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bakora bakanacuruza Kanyanga. Hagendewe kuri ayo makuru ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hakozwe umukwabu mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu, hafatwa abaturage batatu na litiro 53 za Kanyanga zirimo litiro 43 zafatiwe mu rugo rumwe, ba nyirazo bagishakishwa kuko bari bamaze gucika.”

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ubucuruzi bw’ ibiyobyabwenge batanga amakuru atuma ababyijandikamo bafatwa bagakurikiranwa.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda, mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Hagaragaye imirongo miremire y’amakamyo

Abashoferi batwara imodoka zitwara imizigo ziyikuye hanze y’u Rwanda ziyizana mu Karere ka Rubavu baravuga ko barimo kuba ku gasozi kubera kutabona aho bashyira ibicuruzwa bazanye. Ni ikibazo kimaze ibyumweru kandi bavuga ko kitabonerwa igisubizo byihuse, ku munsi haboneka amakamyo arenga 50 cyangwa 30 atondetse ku muhanda ategereje kwakirwa, bagasaba Leta y’u Rwanda kongera umubare w’inyubako zibika ibicuruzwa (warehouse) zikomeje kuba nkeya mu Karere ka Rubavu. Mashyaka Salom ni umushoferi […]

todayFebruary 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%