Abantu bane bari mu kirombe bagerageza gucukura amabuye y’agaciro, babiri bibaviramo kuhasiga ubuzima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke, ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, mu masaha y’igicamunsi.
Ubwo bari bageze muri metero zirindwi, uturutse ku muryango wacyo bari batangiriyeho, ngo bagezemo babura umwuka, babiri muri bo basohoka birukanka mu gihe abandi babiri bo bahezemo bahita banahasiga ubuzima.
Abapfuye ni umugabo witwa Biziyaremye w’imyaka 31 na Ntambara w’imyaka 33.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, akaba n’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage muri iyo Ntara SP Alex Ndayisenga wagize ati: “Twihanganishe imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka. Tuboneraho no gusaba abaturage bakora ubu bucukuzi, kujya babanza gutekereza ku buzima bwabo, mbere y’ibihembo baba bemerewe, bakajya birinda kujya muri iriya myobo mu gihe badafite ibiresho bibafasha muri ako kazi, kuko bibateza ibyago birimo no kuhaburira ubuzima”.
Akomeza agira ati: “Company zifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro, ba nyirazo na bo turabibutsa ko bakwiye kurushaho kwita ku buzima bw’abo bakoresha, babashakira ibikoresho bigezweho byabugenewe muri ubu bucukuzi, hagamijwe kwirinda impanuka zitari ngombwa zikunze kubera mu birombe”.
Iyi mpanuka ngo yaba yatijwe umurindi no kuba abacukuraga icyo kirombe, nta bikoresho bibakingira harimo n’ibituma babasha guhumeka neza bari bafite nk’uko SP Ndayisenga yakomeje abibwira Kigali Today.
Post comments (0)