Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), rivuga ko kuba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yarazamuye inyungu fatizo kugera kuri 7%, bishobora guteza ibihombo abacuruzi n’amabanki.
Umuyobozi wa ADECOR, Damien Ndizeye, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, ko hakwiye gufatwa ingamba zizakurikira icyo cyemezo.
Mu cyumweru gishize BNR yatangaje ko impamvu izamuye inyungu fatizo kuva kuri 6,5% kugera kuri 7%, ari ukugira ngo amabanki yahawe amafaranga ya BNR na yo ahite azamura inyungu yaka abakiriya basabye inguzanyo.
Ibi bikaba bica intege abasaba amafaranga muri banki bakajya kugura byinshi bituma agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda gatakara, ibicuruzwa cyane cyane ibiribwa bikarushaho guhenda, nk’uko bisobanurwa na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa.
Agira ati “Uko Ubukungu buzamuka ni ko abantu bagira amafaranga menshi bagatiza umurindi kuzamuka kw’ibiciro, icyo BNR igamije ni ukugabanya ubushobozi abantu bafite bwo kugura ibintu, bikabaca intege zo kugura ibintu n’iyo ibiciro byazamuka.”
Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) ndetse n’abaturage hirya no hino mu Gihugu, bakomeje kugaragaza ko hari itumbagira rikabije ry’ibiciro ku masoko.
Umuturage witwa Nsengimana ugemura ibiribwa mu mashuri agira ati “Mu mwaka ushize mu kwa 7 igitoki cyaranguraga amafaranga 100Frw/kg, ariko ubu ni 290Frw/kg iyo bitarurizwa imodoka ngo bize i Kigali, ni ugusenga Imana”.
Avuga ko ibirayi by’amafaranga make ubu bigurwa 500Frw/kg, ibishyimbo byavuye kuri 350Frw mu kwezi kwa Kamena k’umwaka ushize, ubu bikaba bigurwa 1,500Frw/kg”.
Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kagasorezwa mu karere ka Gisagara, kegukanywe n’umwongereza Ethan Vernon. Kuri uyu wa Mbere ni bwo hakinwaga agace kabiri ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bahagurutse mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Free Zone, berekeza mu karere ka Gisagara ahasorejwe ako gace. Umwongereza Ethan Vernon wari wegukanye agace ka mbere kakinwe ku munsi w’ejo, ni we wegukanye n’agace k’uyu munsi. […]
Post comments (0)