Inkuru Nyamukuru

Amerika yahaye Turukiya na Siriya inkunga ya miliyoni $100 zo gufasha abazahajwe n’umutingito

todayFebruary 20, 2023

Background
share close

Leta zunze ubumwe za Amerika yahaye izindi miliyoni 100 z’amadolari yo gufasha Turukiya na Siriya, mu gufasha abagizweho ingaruka n’umutingito ukomeye.

Kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bahitanwe n’uyu mutingito muri ibyo bihugu bibiri barenga 46,000 ndetse n’amamiliyoni y’abadafite aho gukinga umusaya.

Iyi nkunga nshya yiyingereye ku yindi ingana na miliyoni 85 z’amadolari Amerika ibi bihugu byaherukaga guhabwa nyuma yo kwibasirwa n’uyu mutingito. Aya mafaranga kandi arimo n’azifashishwa n’abashinzwe gukora ibikorwa by’ubutabazi baturutse hirya no hino ku isi bagiye gutanga ubufasha.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, ku cyumweru yagendereye Turukiya agiye kwirebera ibyabaye. Yavuze ko iyi mfashanyo nshya izafasha kugura ibikoresho birimo uburingiti, matela, imyambaro, ibiribwa, n’amahema.

Iyi mfashanyo izafasha kandi kugura imiti, n’ibindi bikoresho by’isuku no kwigisha abana batari kujya ku ishuri.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere Blinken abonana na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Izamuka ry’inyungu fatizo ya BNR rirateza igihombo abacuruzi n’amabanki – ADECOR

Ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu z’Umuguzi (ADECOR), rivuga ko kuba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yarazamuye inyungu fatizo kugera kuri 7%, bishobora guteza ibihombo abacuruzi n’amabanki. Damien Ndizeye uyobora ADECOR Umuyobozi wa ADECOR, Damien Ndizeye, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, ko hakwiye gufatwa ingamba zizakurikira icyo cyemezo. Mu cyumweru gishize BNR yatangaje ko impamvu izamuye inyungu fatizo kuva kuri 6,5% kugera kuri 7%, ari […]

todayFebruary 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%