Inkuru Nyamukuru

Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo

todayFebruary 20, 2023

Background
share close

Nyirubutungane Papa Francis yagize Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.

Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu wagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 rivuga ko Nyirubutungane Papa Francis, yagize Padiri JMV Twagirayezu wari umunyamabanga mukuru wa Caritas kugeza ubu, ngo abe umwepisikopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo.

Diyosezi ya Kibungo yari imaze imyaka ine idafite Umwepiskopi bwite kuko Cardinal Antoine Kambanda yahawe ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari umuyobozi wayo.

Musenyeri JMV Twagirayezu yavutse ku ya 21 Nyakanga 1960, ku Gisenyi muri Diyosezi ya Nyundo. Tariki ya 8 Ukwakira 1995 nibwo yahawe ubupadiri, ahita ashyirwa muri Diyosezi ya Nyundo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika yahaye Turukiya na Siriya inkunga ya miliyoni $100 zo gufasha abazahajwe n’umutingito

Leta zunze ubumwe za Amerika yahaye izindi miliyoni 100 z’amadolari yo gufasha Turukiya na Siriya, mu gufasha abagizweho ingaruka n'umutingito ukomeye. Kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bahitanwe n'uyu mutingito muri ibyo bihugu bibiri barenga 46,000 ndetse n’amamiliyoni y’abadafite aho gukinga umusaya. Iyi nkunga nshya yiyingereye ku yindi ingana na miliyoni 85 z’amadolari Amerika ibi bihugu byaherukaga guhabwa nyuma yo kwibasirwa n'uyu mutingito. Aya mafaranga kandi arimo n'azifashishwa n'abashinzwe gukora ibikorwa […]

todayFebruary 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%