Inkuru Nyamukuru

DCG Namuhoranye yagizwe umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda

todayFebruary 20, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame, yakoze impinduka muri Polisi y’u Rwanda, agira DCG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda asimbuye Dan Munyuza wari muri uwo mwanya guhera mu 2018.

DCG Felix Namuhoranye

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2023, rivuga ko CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, akaba yari asanzwe ari Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imari.

Iri tangazo rikomeza kuvuga ko Col Vincent Kanyamahanga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo nk’uko itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ribigaragaza.

CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire bahuriye mu biganiro byo gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro bihuza abapolisi n’abahagarariye ikigo cya Dallaire Institute, kigamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kurushaho kurinda abana kwinjizwa mu gisirikare. Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Duharanire gutura mu Isi y’aho abana baba mu mutima w’amahoro n’umutekano’, cyafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere […]

todayFebruary 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%