Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, barashinja abayobozi b’imidugudu kubaka ruswa, bagera n’ubwo bashaka kweguza umwe muri abo bayobozi, imbere ya Meya na Guverineri.
Mu gihe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, akomeje gusura imirenge igize akarere ka Musanze yumva ibibazo abaturage bafite anabishakira umuti, ubwo yayoboraga inteko y’abaturage mu murenge wa Remera mu kagari ka Murandi, abaturage bamwakirije ibibazo baterwa na ba Mudugudu.
Abayobozi bakomeje gutungwa agatoki, ni abayobora imidugudu irimo uwa Bukara na Karuruma.
Ubwo bahabwaga ijambo ngo batange ibitekerezo bavuga n’ibibazo byabo, bagarutse cyane ku muyobozi w’Umudugudu wa Karuruma mu kagari ka Murandi witwa Mahatane Léonidas. Uhawe ijambo yavugaga iryo zina abaturage bavugije induru bagaragaza uburyo batishimiye uwo muyobozi.
Uwitwa Dusabimana Marie Jeanne ati “Abayobozi cyane cyane abo mu midugudu ya Murandi bari kurya ruswa mu buryo bukomeye, urajya kubaregera ufite ikibazo gikomeye urubanza bakarurya ngo uratsinzwe, hari uwitwa Léonidas, Nyakubahwa Guverineri uyu muyobozi ni ukumukuraho cyangwa mukamufunga, araturembeje”.
Uwitwa Ngarukiyintwari Fred ati “Mbanje kunenga ubuyobozi bw’umudugudu bwinjira mu kibazo cy’umuturage waba utararangiza kuvuga ikibazo, ati njye ndigendeye mva imbere uratsinzwe, wagera kwa Gitifu w’akagari, ati zana raporo yo kwa mudugudu ukayibura, rwose ntabwo dukeneye umuyobozi nk’uwo”.
Mu gusubiza icyo kibazo, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yavuze ko umuyobozi nk’uwo adakwiye kuyobora abaturage, asaba abayobozi b’utugari n’imirenge gukurikirana abo bayobozi, byaba na ngombwa bakamburwa inshingano.
Ati “Hari ibyo aba baturage bavuze ku bayobozi b’imidugudu batubahiriza inshingano, inzira zibashyiraho zirazwi baratorwa, ariko iyo atagifasha abaturage ntabwo aba agikwiye kubayobora, ni umukoro kuri ba gitifu b’utugari, ba mudugudu ni bo bagomba kubafasha mu kazi kanyu”.
Arongera ati “Nimukomeza gukorana na bo bizaremereza abaturage, hagumemo imizigo y’ibibazo ibaremereye. Mukore isesengura mu bayobozi b’imidugudu mufite, abaturage biteguye kubaha amakuru, abafite izo ngeso nta kindi ni ugukurwaho”.
Post comments (0)