Inkuru Nyamukuru

Abiga mu Burusiya biyemeje kwamamaza umuco nyarwanda

todayFebruary 21, 2023

Background
share close

Iyo uvuye mu Rwanda ukajya ku mugabane w’Uburayi, bamwe mu bo muganira usanga icyo bazi cyane ku Rwanda ari genocide cyangwa perezida Paul Kagame gusa. Ibi ni bimwe mu byateye abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Burusiya gutangiza itorero Imena mu Nganzo ribyina imbyino za gakondo kugira ngo bamenyekanishe amakuru anyuranye ku Rwanda cyane cyane umuco.

Abagize itorero Imena mu nganzo

Iyo uvuye mu Rwanda ukajya ku mugabane w’Uburayi, bamwe mu bo muganira usanga icyo bazi cyane ku Rwanda ari genocide cyangwa perezida Paul Kagame gusa. Ibi ni bimwe mu byateye abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Burusiya gutangiza itorero Imena mu Nganzo ribyina imbyino za gakondo kugira ngo bamenyekanishe amakuru anyuranye ku Rwanda cyane cyane umuco.

Izabayo Aime Aurore ni umunyarwandakazi wiga I Moscow mu Burusiya muri RUDN University akaba ari umwe mu bashinze itorero Imena mu Nganzo, aratubwira aho igitekerezo cyavuye. “Nza kwiga mu Burusiya bambazaga aho nturuka nti mu Rwanda nkumva icyo bazi ku Rwanda ni genocide na perezida Paul Kagame, bigasa nk’aho ari byo bituranga gusa.

Hamwe na bagenzi banjye twakomeje kwibaza icyo twakora ngo abantu bamenye amakuru anyuranye ku Rwanda, maze uwitwa Kalisa Louis wari uziko nzi kubyina bya Kinyarwanda, nuko ansaba ko nakwigisha abandi bose babishaka bityo tukanabona uko tubaha andi makuru ku Rwanda”.

Igitekerezo cyo gutangiza itorero Imena mu nganzo ngo ni uko cyaje. Icyo gihe bari abanyeshuli batanu barimo Kalisa Louis, Carine Cyuzuzo, Emmanuel Karehe, Mireille Rwemalika na Izabayo Aimée Aurore ubatoza kuri ubu bakaba ari 17.

Izabayo avuga ko mu gutangira byagiye bigorana bamwe bakaza bakagenda, abandi ntibabyumve ariko aho bigeze abantu basigaye babikunda. “Gutoza umuntu utarigeze na rimwe abyina imbyino nyarwanda biragora hari ababivuyemo ariko ubu basigaye babikunda kuko babimenye.”

Ambassade y’u Rwanda yafashije iri torero kubona ibikoresho byifashishwa mu mbyina nk’amayugi, imikenyero n’ibindi.

Abanyarwanda baba mu Burusiya hamwe n’abanyeshuri kuri ubu barabarirwa muri 300 barenga, bakaba bashyigikira iri torero mu gihe habaye ibitaramo bakitabira. Iki ni kimwe mu byateye imbaraga aba banyeshuri b’abanyarwanda bikanabongerera ishyaka ryo gukomeza kwimakaza umuco nyarwanda no guhesha isura nziza igihugu.

Intego y’itorero Imena mu Nganzo nk’uko Izabayo abivuga ni ukwimaka no kumenyakanisha umuco nyarwanda mu mahanga ndetse ntibibe iby’abanyeshuri gusa ahubwo bikaba iby’abanyarwanda.

Ati: “Turashaka kwigisha abantu umuco wacu kuko ni mwiza bikunze abanyarwanda bakisanga no mu mahanga aho wajya hose ukabona umuco nyarwanda. Erega igihugu cyacu si amateka ashaririye ya Genocide gusa ahubwo ni umuco mwiza uduhuza, kandi ntugaragarire mu kubyina gusa, ahubwo tukagira n’abavuga imivugo, ibisigo… mbese tukajya dutarama Kinyarwanda byuzuye.”

Aba banyeshuri batangiye iri torero muri 2020 kuri ubu batumirwa mu birori byabereye kuri ambassade ndetse banatangiye no gutumirwa kubyina mu bukwe bakaba Barakoze igitaramo cya mbere tariki 11 Gashyantare 2023.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abasirikare 51 bishwe baguye mu mutego w’Abajihadiste

Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko kugeza ubu abasirikare 51 aribo bishwe baguye mu gitero cy’abajihadiste mu Majyaruguru y’igihugu mu cyumweru gishize. Iyo mibare y'abasirikare bahitanywe n'icyo gitero yiyongereye nyuma y’uko ku wa mbere habonetse indi mirambo y'abasirikare 43. Abo basirikare baguye mu mutego mu ntara ya Oudalan, hagati y’uduce twa Deou na Oursi. Igisirikare cya Burkina Faso, ku wambere cyavuze ko cyohereje abandi basirikare muri ako karere kandi ko […]

todayFebruary 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%