Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwasinyanye amasezerano atatu na Jordanie agamije ubufatanye

todayFebruary 22, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, u Rwanda na Jordanie byashyize umukono umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Jordanie akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Ayman Abdullah Al- Safadi uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi batangaje ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano ajyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo zihariye, byitezwe ko azatuma ingendo z’abanyapolitiki ziyongera kurushaho ku buryo bizaganisha ku gukuraho Viza ku baturage basanzwe. Andi masezerano agamije ubufatanye mu burezi ndetse n’ubushakashatsi azafasha inzego z’uburezi kuba zarushaho gukorana.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe wungirije wa Jordanie Ayman Safadi ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Jordan mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize wa 2022, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Umwami Abdullah II.

Ibihugu byombi kandi bisanganywe ubufatanye mu nzego z’umutekano n’igisirikare by’umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubuwererane Dr Vincent Biruta yatangaje ko ibihugu byombi bifatanya mu bikorwa by’ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu karere, mu burasirazuba bwo hagati ari naho Jordanie iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique.

Ku wa Kabiri taliki ya 21 Gashyantare, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yaboneyeho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Nyuma yo gutambagizwa ibice birugize, akanasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ayman Safadi yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyize igihugu hasi igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni ari ikimenyetso ndakuka cy’ibyo urwango, ivangura n’ubujiji bishobora kubyara.

Yashimye uburyo u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo gukumira urwango n’amacakubiri rubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo azabere isomo ibinyejana byinshi by’abazabaho ku Isi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Buhungu yagaragaje ko u Rwanda ari icyerekezo nyacyo cy’ishoramari

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu, yagaragaje ko uyu munsi u Rwanda ari icyerekezo nyacyo mu ishoramari mu nzego zitandukanye. Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu. Ambasaderi Abel Buhungu, yabigarutseho ku wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, ubwo yitabiraga inama y’ihuriro mpuzamahanga ya gatatu y’ubuhinzi muri Sudani, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Impinduramatwara mu buhinzi mu hazaza ha Sudani”. Amb Buhungu mu kiganiro yatanze, yagaragarije abitabiriye iryo huriro […]

todayFebruary 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%