Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gishingiye ahanini ku bibazo bibiri binini birimo imiyoborere mibi ( bad governance), ndetse no kubura ubushake bwa Politiki ( lack of political will).
Ibi bikubiye mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagarukaga ku buryo ikibazo cy’umutekano muke muri DRC cyabonerwa umuti.
Tito Rutaremara yagaragaje ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC, cyarangira haramutse habonetse ubushake bwa Politiki n’imiyoborere myiza. Yashimangiye kandi ko gishobora kurangizwa n’icyo gihugu ubwacyo mu gihe cyarandura imitwe itandukanye ibarizwa muri ako karere irimo nka FDLR, ADF, Red Tabara na Mai Mai.
Yatanze urugero, avuga ko Perezida Tshisekedi yasabye abayobozi ba M23 kumugira inama ku kibazo cy’uko imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa DRC irenga 130 yatsindwa ikavaho.
Yagize ati: “Bamusabye kubafasha gushyiraho battalion 3; imwe ikava mu basirikare ba M23, indi ikava mu basirikare ba Bemba indi ikava mu basirikare ba FARDC, zigatorezwa hamwe. Uwo mutwe ugahabwa commandment imwe, nyuma bakabaha amezi 4 cg 5 bakaba babohoye eastern ya DRC yose. Icyo gitekerezo Tshisekedi yaracyemeye ariko ntiyagishyira mu bikorwa.”
Aha niho yashimangiye ko haramutse habonetse ubushake bwa Politiki, ikibazo cyo mu burasirazuba bwa DRC, gishobora kurangizwa na DRC ifatanyije n’ibihugu bifite imitwe y’iterabwoba iri ku butaka bw’iki gihugu byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC, harimo u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi.
Tito Rutaremara yagaragaje ko ibi bihugu mugihe byaba bimaze gutsinda iyo mitwe y’iterabwoba byafasha DRC gutsinda indi mitwe ya za Mai Mai iri mu Burasirazuba bwa DRC.
Yakomeje agira ti: “Hari ubushake bwa politiki, DRC ikemera gushyira mu bikorwa amasezerano yasinye yose, DRC n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’ibirasirazuba barangiza ikibazo cy’imitwe yose iri mu Burasirazuba bwa DRC.”
Yavuze ko ingabo zose DRC yakura n’ahandi, zaza zikarangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC, kuko kidakomeye cyane.
Tito Rutaremara yakomeje yibaza niba koko mu Burasirazuba bwa DRC, amahoro ashobora kuboneka mu gihe imitwe yose irwanya Leta yaba itsinzwe, maze DRC igashyira mu bikorwa amasezerano yose yemeye harimo, kwambura intwaro imitwe yose, gushyira ababikwiye mu ngabo za leta, kubasubiza mu buzima busanzwe no gucyura impunzi.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023(kuva tariki 21-28) kigiye kubonekamo imvura iruta isanzwe igwa mu mezi ya Gashyantare. Meteo-Rwanda yakomeje ivuga ko imvura itangira kugwa kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 (hamwe ndetse ikaba yaguye na mbere yaho) ikazagwa ari nyinshi kurusha iyabonetse mu bice bibiri bibanza by’uku kwezi kwa Gashyantare. Meteo-Rwanda ivuga ko mu Gihugu hateganyijwe imvura iri […]
Post comments (0)