Inkuru Nyamukuru

Dr Kayuma Christopher yagizwe umwere

todayFebruary 22, 2023

Background
share close

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha.

Uyu mwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 aho Umucamanza yagaragaje ko nta cyaha na kimwe gihama Dr Kayumba Christopher, ndetse ategeka ko ahita arekurwa.

Dr Kayumba Christopher yaburanye ahakana ibyaha aregwa agaragaza ko nta bimenyetso bifatika bimushinja bihari kuko ibyo ubushinjacyaha bihabanye n’ukuri.

Dr Kayumba Christopher yavuze ko ibyaha byose ashinjwa n’Ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe muri 2017 kandi ntiyaregwa icyo gihe kandi yari ari imbere mu gihugu.

Dr Kayumba yari yasabye ko niba ashinjwa gufata umuntu ku ngufu hari hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragaza koko ko yasambanyije uwo mukobwa wamuregaga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gusabwa raporo ya muganga bitari ngombwa bitewe n’igihe icyaha cyabereye n’igihe ikirego cyatangiweho.

Bwasobanuye ko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome bityo nibura bisaza hashize imyaka 10 bibaye kandi ko kuba abarega baratinze kurega atari byo by’ingenzi ahubwo icy’ingenzi ari uko ikirego cyatanzwe icyaha kitarasaza.

Bwasobanuye ko ibimenyetso byagiye bitangwa bihagije ngo hemezwe uburyo Kayumba yakozemo ibyaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rwakira ikirego rukemeza ko ibyaha Dr yagihanishwa imyaka irindwi ariko buyishyira hamwe busaba ko afungwa imyaka 10 n’amezi atandatu.

Dr Kayumba Christopher yakomeje kuburana ahakana ibyo aregwa mu maburanisha ye yose akavuga ko ari ibihimbano ahubwo ko afunze kubera impamvu za politiki.

Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya bityo ko budakwiye guhabwa agaciro.

Mu iburanisha yabwiye abacamanza ko ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose by’umwihariko u Rwanda kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba byateshwa agaciro kandi bigamije kumukura mu kibuga cya politiki.

Urukiko nyuma yo gusuzuma ingingo z’ubwiregure bw’impande zombi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2022, umucamanza yavuze ko nta cyaha gihama Kayumba mu byo akurikiranyweho kubera ko n’ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho.

Yategetse ko Dr Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho.

Dr Kayumba yari afungiye mu Igororero rya Mageragere kuva ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo, bivuze ko agiye guhita afungurwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugore wa Perezida wa Amerika yatangiye urugendo ku mugabane wa Afurika

Jill Biden, umugore wa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangiye urugendo agirira ku mugabane wa Afurika muri Namibia na Kenya. Uru rugendo rwa mbere akoreye kuri uyu mugabane, nk'umugore wa Perezida wa Amerika, rugamije gushyigikira abari n'abategarugori, ibibazo by’abana hamwe n’ubukene bw’ibiribwa bikomeje kugaragara muri bimwe mu bice bya Afurika. Jill Biden agendereye uyu mugabane nyuma y’aho mu kw'Ukuboza 2022, Perezida Biden yemereye Afurika imiriyaridi 2 z’amadolari yo gukemura ibibazo […]

todayFebruary 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%