Inkuru Nyamukuru

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8% muri 2022

todayFebruary 23, 2023

Background
share close

Raporo ya 20 ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, (Rwanda Economic Update) yashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi tariki 21 Gashyantare 2023 yerekana ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’ibizazane binyuranye, mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2022 ubukungu bwarwo bwazamutseho 8%.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce avuga ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri 2022 rishingiye ahanini ku izahuka n’iterambere ry’urwego rwa serivisi nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kigenjeje make.

Ati “Nubwo habaye imbogamizi nyinshi ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwagaragaje umuhate n’umurava mu gukora, bituma ubukungu bwarwo buzamukaho 8% muri 2022 rubifashijwemo ahanini n’urwego rwa serivisi.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi Rolande akomeza avuga ko iri terambere ry’ubukungu ryajyanye n’iterambere ry’isoko ry’umurimo, kuko muri raporo iheruka bagaragaje ko kuzahuka k’urwego rw’umurimo byagendaga buhoro ariko ubu, muri raporo bakoze babonye hari mpinduka ariko akagaragaza ko mu mbogamizi u Rwanda rwahuye nazo ku isonga hari izamuka ry’ibiciro ryageze ku gipimo cyo hejuru muri 2022.

Muri iyi raporo bisobanurwa ko mu bihembwe 6 bikurikiranye, ni ukuvuga guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2021, umusaruro w’urwego rwa serivisi wazamutse hejuru ya 10%, aho mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka ushize uru rwego rwazamutseho 13.1%, ndetse rukaba rwihariye 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Banki y’Isi yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8% muri 2022, mu gihe muri 2021 bwari bwazamutseho 10.9% buvuye kuri 3.4% mui 2020.

Peace Aimée Niyibizi wakoze iyi raporo avuga ko ikibazo cy’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro, ari byo byagize ingaruka zikomeye ku biciro by’ibindi bicuruzwa.
Ati”Iyo urebye imibare usanga n’ubwo hari ibindi byagize uruhare mu itumbagira ry’ibiciro ibiribwa ari byo biri ku isonga.

Yatanze urugero mu cyo bita agatebo k’umuguzi usanga umugabane munini ugizwe n’ibiribwa kuko nko mu cyaro usanga byihariye 40% mu gihe mu mujyi ari 27%.
Ati “Ni nayo mpamvu izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa rihita rigira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro byose muri rusange.”

Banki y’Isi ivuga ko ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’inyamaswa n’ahantu nyaburanga bwihariye 80% by’amadovize yose aturuka mu bukerarugendo, bityo u Rwanda rukaba rusabwa kongera ishoramari muri urwo rwego.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwinjije miliyoni zirenga $260 y’ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cya 2022/2023, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byinjije arenga miliyoni zirenga $260. Ibi bigaragazwa na raporo yashyizwe ahagaragara ku wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, aho NAEB igaragaza ko habayeho ukwiyongera ku kigereranyo cya 64.1%, aho umusaruro wageze ku madolari 260,206,619 uvuye ku madolari 158,538,598. Imibare yakusanyijwe kuva mu Ukwakira kugeza […]

todayFebruary 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%