Natangiye gukora akazi k’itangazamakuru muri Mutarama 2008 ntangiriye kuri radio Maria Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza ubu ndacyakora umwuga w’itangazamakuru nkaba mbimazemo imyaka 10.
Mu bijyanye n’itangazamakuru nkunda cyane icyiciro cy’amakuru kuko ari nayo mbamo cyane n’ubwo nkora n’ibindi biganiro.
Ibiganiro nkora kuri KT Radio
- UBYUMVA UTE? – Kiba kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane guhera saa moya n’igice z’ijoro kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro (7:30PM-8:30PM).
- Urukumbuzi: Kiba buri wa gatandatu uhereye saa mbiri n’iminota icumi za mugitondo kugeza saa sita z’amanywa (8:10AM-12:00PM).
Ubuzima busanzwe
Muri kamere yanjye nanga akarengane ngakunda kuba hamwe n’abandi no gusabana. Mu bijyanye n’imyidagaduro kunda injyana nyarwanda cyane cyane indirimbo zo hambere. Nkunda kandi indirimbo zituje (slows). Mu mikino nkunda cyane umukino wa basketball. Mu byo kurya nkunda umuceli nkaba nkunda kunywa icyayi n’amazi.
Iratuzi Anitha on September 14, 2019
oooh byza cyane
Damien NDAHAYO on May 6, 2020
Ndifuza whatsapp number yawe. Murakoze