Inkuru Nyamukuru

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan yegukanye Tour du Rwanda 2023

todayFebruary 26, 2023

Background
share close

Hennok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project ni we wegukanye isiganwa “Tour du Rwanda” ryari rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda.

Umunya-Eritrea Hennok yegukanye Tour du Rwanda 2023

Uyu munya-Eritrea yegukanye iri siganwa nyuma y’aho yari yambaye Maillot Jaune kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakinwaga agace ka karindwi ka Tour du Rwannda kavaga i Nyamata bagasoreza kuri Mont Kigali.

Mu gace ka nyuma kakiniwe mu mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, Hennok yakinaga acungana n’abandi bakinnyi batatu bari imbere ku rutonde rusange kuko uwa kabiri banganyaga ibihe ariko bagatandukanywa n’uko bagiye bitwara mu duce twose nk’uko amategeko abiteganya.

Henok Mulueberhan abaye umukinnyi wa kane wo muri Eritrea wegukanye Tour du Rwanda, nyuma ya Daniel Tekleheimanot wayegukanye 2010, Merhawi Kudus ayegukana 2019, Natnael Tesfazion ayegukana 2020 na 2022.Hennok Mulueberhan mu gace k’uyu munsi nako yagasoje ari ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 4 n’amasegonda 52, aho yanganyije ibihe n’abandi bane bamukurikiye.

Hennok ahise yegukana Tour du Rwanda akoresheje muri rusange amasaha 28, iminota 58 n’isegonda rimwe, akaba abinganya n’umutaliyani Walter Calzoni, ariko Hennok akamuza imbere kuko yitwaye neza mu duce twose harimo n’ako yegukanye.

Henok Mulueberhane yishimira kwegukana Tour du Rwanda 2023

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

ArtRwanda-Ubuhanzi: Bizeye ko amasomo bahawe azabafasha kubyaza umusaruro impano zabo

Abahanzi 60 bafite impano zitandukanye batsinze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi, baravuga ko bafite icyizere ko nta kabuza amasomo bahawe azabafasha kubyaza umusaruro impano zabo. Bizeye ko amasomo bahawe azabafasha kubyaza umusaruro impano zabo Aba bahanzi baturutse hirya no hino mu gihugu batangaje ibi, nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri bahabwa amahugurwa mu masomo atandukanye, y’uburyo bashobora kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo bw’amafaranga, zikarushaho kubateza imbere ndetse n’Igihugu muri […]

todayFebruary 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%