Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu byatangiye gutangazwa

todayFebruary 27, 2023

Background
share close

Kuva ku cyumweru, komisiyo y’amatora muri Nigeria yatangiye gutangaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu by’agateganyo.

Abakurikiranye aya matora bavuga ko yaranzwe no gutinda gutangira mu bice bitari bikeya ndetse n’uko hari abagerageje kwiba amajwi.

Abanya-Nigera miliyoni 90 ni bo bari bujuje ibisabwa bibemerera kwitabira amatora yabaye ku wa gatandatu, agomba gusiga Perezida Muhammadu Buhari urangije manda ze ebyiri abonye umusimbura. Indorerezi zivuga ko m,uri rusange amatora yagenze neza uretse ibikorwa bigayitse bigamije guhungabanya amtora ku biro by’itora bimwe na bimwe.

Imibare y’agateganyo yagaragaje ko abakandida baza kw’isonga barimo uwahoze ayobora leta ya Lagos, Bola Tinubu, w’imyaka 70, wo mu ishyaka riri ku butegetsi, All Progressives Congress (APC). Yegeranye mu majwi n’uwahoze ari Visi Perezida, Atiku Abubakar, wo mu ishyaka rya The Peoples Democratic Party (PDP).

Ugomba kwegukana intsinzi muri aya mator y’umukuru w’igihugu asabwa kugira amajwi menshi ndetse by’umwihariko akagira nibura ibice 25% by’amajwi angana na bibiri bya gatatu bya leta 36 zigize Nigeria.

Buhari wari ku butegetsi niwe mu Jenerali wa mbere mu gisirikare, watowe bwa mbere mu 2015. Akaba agiye kuva ku mwanya w’umukuru w’igihugu amazeho manda ebyiri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN yasuye Ingabo z’u Rwanda

Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), basuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Karere ka Sam- Ouandja. Amb. Rugwabiza, yasuye Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda rishinzwe ibikorwa by’urugamba, aherekejwe na Minisitiri w’Intebe wa Santrafurika, Félix MOLOUA n’abandi bayobozi bakuru. Muri urwo ruzinduko, aba bayobozi basobanuriwe uko umutekano uhagaze muri ako Karere ka Sam – Ouandja, gaherere mu bilometero […]

todayFebruary 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%