Mu Karere ka Ruhango haravugwa umukobwa witwa Niyogisubizo Jeannette wo mu Murenge wa Bweramana, Umudugudu wa Gakongoro ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musanane, abatabaye bamukuramo yarangije kwitaba Imana.
Ayo makuru yemejwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel, avuga ko uwo mukobwa wabyaye na we atari ameze neza, ku buryo nta makuru yandi yatanze usibye kuba byamenyekanye, ko umwana yabyaye yamutaye mu musarani.
Niyogisubizo ngo nta bindi bibazo byari bizwi ko yari afitanye n’abaturage, kuko nta yandi makuru y’umwihariko azwi kandi ko birimo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Ntivuguruzwa yagarutse ku birimo gukorwa kugira ngo ibyaha nk’ibyo byo kwihekura bibe byakumirwa.
Agira ati “Ku rwego rw’umudugudu dukora ubukangurambaga, ariko abafata icyo cyemezo si uko baba batunguwe, ahubwo abashaka kubyara babyiteho, bategure uko umuntu yabyara. Ibyo ntibyahindura imitekerereze, ariko niyo mpamvu ubukangurambaga bukomeza”.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 itangira kuri uyu wa Mbere, ikurikira iheruka kuba mu mwaka wa 2019 yari yafatiwemo imyanzuro 12, harimo uwari ugamije kwimura abatuye ahabateza ibyago no kubatuza ahantu heza. Uyu mwanzuro wari uwa mbere ugira uti "Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga […]
Post comments (0)