Inkuru Nyamukuru

Ibarura rusange: Abanyarwanda biyongereyeho miliyoni 2,7 mu myaka 10 ishize

todayFebruary 27, 2023

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), kiratangaza ko imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu Ibarura rusange ry’Abaturage, rigaragaza ko Abaturarwanda kuri ubu barenze miliyoni 13 n’ibihumbi 200 bingana n’igipimo cya 2,3%.

Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, rigaragaza ko Abanyarwanda bari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 babaruwe mu mwaka wa 2012.

Ni imibare igaragaza ko muri icyo gihe Abanyarwanda biyongereye ku gipimo cya 2,3%. Muri aba baturage bose, 48,5% ni abagabo, naho 51,5% ni abagore.

Iri zamuka rihuzwa n’uburyo butandukanye bwagabanyije umubare w’abana bavuka, kuko umugore umwe ashobora kubyara ku mpuzandengo y’abana 3,6, bavuye kuri 4,0 mu 2012, 5,9 mu 2002, 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.

Aba baturage bose bahurira mu ngo 3,312,743, aho impuzandengo ku rugo rumwe ari abantu bane. Ni mugihe ku mirimo abanyarwanda bakora, ingo zigera kuri miliyoni 2,2 (69%) zitunzwe n’ubuhinzi.

Ibi bijyana n’uko Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, naho 27,9% batuye mu mijyi.

Intara y’Iburasirazuba niyo ifitemo benshi, 3,563,145 bangana na 26,9%, Intara y’Amajyepfo ifitemo 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufitemo 1,745,555 bangana na 13,2%.

Ikindi iri barura ryagaragaje, ni uko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%.

Naho abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa, yavuze ko ibi bishimishije ariko na none hakenewe igenamigambi ryiza kugirango iyi mibare izakomeze kwiyongera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngoma: Yafashwe agiye gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Ngoma, ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, yafashe umusore w’imyaka 28 ucyekwaho gukora no gukwirakwiza mu baturage amafaranga y’amiganano. Yafatiwe mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi, afite inoti 93 z’igihumbi, z’Amafaranga y’u Rwanda y’amiganano. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize […]

todayFebruary 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%