Inkuru Nyamukuru

Abimukira 58 barohamye mu nyanja

todayFebruary 27, 2023

Background
share close

Abayobozi b’u Butaliyani batangaje ko ubwato bwubakishijwe imbaho bwari butwaye abimukira bwashwanyagurikiye hagati mu nyanja butaragera ku nkombe bugahitana abantu 58 barimo n’abana 12.

Ubuyobozi bwatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 100, mugihe abagera kuri 80 babashije kurokoka.

Ni ubwato bwarohamye mu majyepfo y’u Butaliyani, bikekwa ko byatewe n’uko bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo.

Ku cyumweru, imwe mu mirambo y’abantu ubwo bwato bwari butwaye yagaragaye itembanwa n’umuhengeri ku nkombe y’inyanja mu ntara ya Crotone.

Umuyobozi w’intara ya Crotone, Vicenzo Voce, yavuze ko ibyabaye ari ibyago bikomeye.

Minisitiri w’Umutekano, Matteo Piantedosi, yasuye aho impanuka yabereye, aho bivugwa ko hari abantu barenga 30 baburiwe irengero.

Umushumba wa Kiliziya gatulika ku isi, Papa Fransisiko ku cyumweru yavuze ko asengera buri umwe muri abo bimukira, yaba ababuriwe irengero cyangwa ababashije kurokoka.

Papa Fransisiko kandi yavuze kandi ko asengera abakora ubutabazi n’abakira abo bimukira. 

Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella, yavuze ko ibi ari ibihe bikomeye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC yarenze umurongo utukura, u Rwanda rwirinda kugira icyo rukora – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarenze umurongo utukura ubwo yafashaga umutwe w’inyeshyamba wa FDRL, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda no kwica abaturage. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa gatatu, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African, avuga ko guverinoma ya RDC yahaye intwaro zigezweho umutwe w’inyeshyamba wa (FDLR), ukorera mu burasirazuba bwa RDC, byose mu ntumbero yo guhungabanya umutekano […]

todayFebruary 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%