Inkuru Nyamukuru

Bikwiye guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara – Perezida Kagame abwira abasiragiza abasaba Serivisi

todayFebruary 28, 2023

Background
share close

Mu nama y’Umushyikirano habamo n’umwanya abaturage mu ngeri zinyuranye bahabwa wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, abo bireba bagatanga ibisobanuro cyangwa se inama z’uko ikibazo runaka kigaragajwe cyakemuka.

Ni muri urwo rwego Karera Denis wo mu rugaga rw’abikorera (PSF) yatanze igitekerezo cy’ibyo abona byakorwa hagamijwe gufasha Abikorera bo mu Rwanda kwinjira mu bucuruzi bureba Afurika yose, aho yagaragaje ko u Rwanda rukwiye gushyiraho uburyo bworoshye bwihutisha serivisi.

Yagize ati “Kuri ubu, ngira ngo duherutse kubivuganaho na Minisiteri y’Ubucuruzi, hari ahantu hatanu hatangirwa impapuro zituma ujya muri ubwo bucuruzi. Icyo nakwifuza ni uko, kuko hatabaho ‘one stop center’ ya vuba mu gihe cya vuba cyane, Leta igafasha mu kugira one stop center, kuko hari urupapuro rwemeza gukora ubwo bucuruzi, hari urupapuro rwemeza ‘standards’ kuba ibicuruzwa bizifite, hari kandi Kashe ituruka i Masaka, hari ‘certificate of origin’ na yo ituruka ahandi, hari ahantu nka hatanu umuntu agomba kuzenguruka, kugira ngo abone uburyo bwo gutwara ibintu. Rero nkaba nsaba ko Leta yafasha mu buryo bushoboka, ibintu byose bigakorerwa hamwe muri one stop center hakaba harimo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), n’ibindi kugira ngo ibintu byoherezwe hanze kuko haracyarimo imbogamizi”.

Mu kugira icyo avuga kuri icyo gitekerezo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko hashyizweho itsinda rigamije gufasha muri urwo rwego, gusa yongeraho ko muri iyi minsi bari bari mu bukangurambaga bwo kugira ngo abantu bamenye uko iby’isoko rusange muri Afurika rikora.

Yagize ati, “… ni byo, ibyo avuga ni byo, ariko binyuze muri RDB, ubu hari itsinda rihuriwemo n’inzego zitandukanye harimo RICA,RRA, NAEB n’ abandi, kugira ngo bafashe, icyo cyangombwa kijye kibonekera ahantu hamwe kandi mu buryo bwihuse”.

Kuri icyo kibazo cyo gushyiraho one stop center, cyangwa se ahantu hamwe hatangirwa serivisi nyinshi zifite aho zihuriye, Perezida Kagame yavuze ko kitagombye kuba kigaruka muri uyu mushyikirano wa 2023, kuko kimaze igihe kivuzweho ndetse byemejwe ko RDB igomba kuyishyiraho mu rwego rwo korohereza abikorera.

Yagize ati “Ubu ikibazo cya one stop center kije aha gite? Kigarutse aha gite? Imyaka ibaye ingahe”?

Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yasubije ko kugeza ubu, hari one stop center ihuriweho n’inzego za Leta zigera kuri makumyabiri (20), zihagarariwe muri RDB uhereye mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2023, gusa asobanura ko hari imikorere itari yanozwa neza kuko hari serivisi zimwe na zimwe zigitangirwa ahandi.

Perezida Kagame yavuze ko ubundi mu byatumye ikigo RDB kijyaho, mu myaka kimaze gishinzwe, harimo no kugira ngo gishyireho one stop center, bityo ko bitumvikana ukuntu ikibazo n’ubu kikigaruka. Nyuma yo gutanga ibisobanuro by’uko politiki yo gushyiraho iyo one stop center itashyizwe mu bikorwa neza, Clare Akamanzi yavuze ko bigiye gukosorwa.

Yagize ati, “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, byumvikanye neza, ndisegura kuri ibyo, kandi mbizeza ko bigiye kugenda neza ku buryo bushoboka”.

Perezida Kagame yasabye ko ibyo by’inzego zikorera ahantu hatandukanye, bigasaba ko abantu bashaka serivisi zagombye kuba ziboneka muri one stop center muri RDB bihagarara.

Ati “Ndibwira ko bikwiye guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Barifuza ko Inama y’Umushyikirano yasuzuma ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko

Mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Rwanda hatangiye Inama y’Umushyikirano y’iminsi ibiri, iba ku nshuro ya 18, abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bifuza ko ikibazo cy’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko, cyaba mu ngingo zasuzumirwa muri uyu mushyikirano. Abaguzi bavuga ko ubushobozi bwo guhaha ari buke bitewe n’ibiciro bihanitse Ku masoko yo hirya no hino mu Gihugu, abayarema bakomeje kugaragaza ko batorohewe n’uburyo ibiciro, […]

todayFebruary 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%