Perezida Paul Kagame yagaragaje zimwe mu mpamvu akeka Akarere ka Burera kabaye aka nyuma mu kwesa imihigo, harimo kuba muri aka karere hagaragaramo ikibazo cya Kanyanga nyinshi ndetse n’ikibazo mu bijyanye n’imiyoborere.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Kabiri, ubwo yasozaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje uko uturere twesheje imihigo y’umwaka wa 2021-2022, aho Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere, aka Burera kaba aka nyuma.
Mu ijambo rye risoza inama y’igihugu y’umushyikirano, Perezida Kagame yashimye uturere twitwaye neza, ariko avuga ko no mu turere twabaye utwa nyuma abatuyobora bagomba kwisuzuma bagashaka ahari ikibazo.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Reka nkwereke ukuntu ibintu bimwe bigenda bigirana isano, nahoze numva uko basomaga amazina, Burera niyo yabaye iya mbere uhereye hasi, buriya hagomba kuba hari impamvu, mu rutonde uko bakurikirana, abantu bige n’impamvu zibitera.”
Umukru w’igihugu yakomeje avuga ko impamvu yambere akeka kuba Akarere ka Burera karaje ku mwanya wa nyuma bituruka kuri kanyanya nyinshi.
Ati: “Impamvu nkeka ya mbere kuri Burera, hariyo Kanyanga nyinshi, muzabikurikirane, kanyanga zambuka imipaka. Ndetse n’indi mpamvu Nyagatare ishobora kuba yabaye iya mbere, igomba kuba yaragabanyije Kanyaga kuko igihe yari ihari nyinshi cyane, uko mbyibuka Nyagatare ntabwo yigeze iza mu ba mbere ahubwo nayo yazaga inyuma.”
Perezida Kagame yavuze ko mu bindi bishobora kuba bitera iki kibazo, ari ikibazo cy’ubuyobozi budakora neza ndetse asaba ko inzego zikwiye kwicara zikabisuzuma.
Ati “Ikindi kigomba kuba kibitera ni ubuyobozi, hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi nacyo mugisuzume, niba hari umuyobozi w’ako karere uri hano mwisuzume vuba kuko hagomba kuba hari kudakurikirana, ibidakwiye kuba bikorwa ugasanga nibyo byiganje. Ubuyobozi mwisuzume ariko ubwo ndavuga kuri Burera n’abandi bose bagiye mu banyuma batanu hagomba kuba hari izo mpamvu.”
Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61.7%.
Mu kiganiro kivuga ku iterambere ry’umuryango mu nama ya 18 y’Umushyikirano, umusore witwa Ntwali Christian uyoboye umuryango ‘Past Initiative’, yasobunuye ko uburere umwana akura mu rugo, n’uburezi akura ku ishuri ari byo bihura bikamufasha kuba umuntu nyawe uhamye. Ubwo Perezida Kagame yafungura ku mugaragaro Club Rafiki imaze kuvugururwa Ntwali yavuze ko we nk’umwana wakuriye i Nyamirambo, ahamya ko Club Rafiki yamufashije we na bagenzi we benshi, bagashobora gutsinda ibishuko bitandukanye, […]
Post comments (0)