Inkuru Nyamukuru

Umushoramari Emmanuel Rusera yitabye Imana

todayMarch 1, 2023

Background
share close

Umushoramari Emmanuel Rusera uzwi cyane mu bijyanye n’amahoteli, yitabye Imana ku wa 28 Gashyantare 2023, azize uburwayi.

Perezida Kagame ubwo yatahaga Hotel ya Gorilla Golf 

Umuryango we washyize hanze itangazo rivuga ko Rusera Emmanuel yitabye imana ku wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2023.

Itangazo rigira riti: “Umuryango wa Rusera uramenyesha inshuti n’abavandimwe ko umubyeyi, umuvandimwe, Ndamutsa Rusera Emmanuel yatabarutse tariki 28 Gashyantare 2023, ndetse ko ikiriyo kirabera mu rugo rwe i Nyarutarama.”

Mu 2012, Rusera Emmanuel yafunguye hotel yitwa Gorilla Golf i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, umuhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Muri uwo muhango, Emmanuel Rusera, yavuze ko igitekerezo cyo gushora imari, yagikomoye ku nyigisho za Perezida Kagame, uhora asaba Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, kwishakira uburyo bibeshaho badategereje inkunga ziva ku baturage b’ibindi bihugu bivugwa ko bikize.

Emmanuel Rusera, yitabye Imana amaze kubaka amahoteli ane ya “Gorilla” mu Rwanda

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Yafatanywe ibihumbi 680 by’amafaranga y’amiganano

Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, ku wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare, yafatiye mu cyuho umusore ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ubwo yageragezaga kwishyura imyenda mu isoko akoresheje amwe muri ayo mafaranga. Yafatiwe mu isoko rya Ndago riherereye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho, ahagana ku isaha ya saa kumi  z’umugoroba. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, […]

todayMarch 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%